Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutumbagira, muri uyu Mwaka buziyongeraho 7,8%


image_pdfimage_print

Raporo ya Banki ny’Afurika itsura Amajyambere AfDB, iheruka gushyirwa hanze igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku kigero cya 7.8% mu 2023 na 8.1% mu mwaka utaha.

Iyi raporo igaragaza uburyo ubukungu mu bihugu bya Afurika buhagaze n’iterambere ryabwo mu bihe biri imbere, Africa’s Macroeconomic Performance and Outlook, yagaragaje ko u Rwanda ruzayobora iterambere ry’ubukungu mu karere ruherereyemo kubera ko ruri kwihuta mu bikorwaremezo.

Ibi kandi ngo bishingira ku kuba amadeni u Rwanda rufite nibura 80% by’inguzanyo zifite inyungu zoroheje nkuko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari kibigaragaza.

Nubwo umwaka ushize wa 2022 wari ugoye cyane bitewe n’uko igihugu cyari kiri guhangana no kuzahura ubukungu mu ngeri zitandukanye bwari bwarashegeshwe na Covid-19, izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko biturutse ku ntambara ihuza u Burusiya na Ukraine n’izindi mpamvu zitandukanye.

Ku ruhande rw’u Rwanda hafashwe ingamba nyinshi zitandukanye zirimo no kuvugurura politiki y’ifaranga kugira ngo ibiciro bidakomeza kwiyongera cyane ndetse na guverinoma igira uruhare mu gutanga nkunganire mu ngeri zinyuranye.

Iyi raporo kandi igaragaza ko ubukungu muri Afurika y’Iburasirazuba biteganyijwe ko buzazamuka ku kigero cya 5.0% mu 2023, mu 2024 bukazamuka ku kigero cya 5.4% bivuye ku kigero cya 4.2% cyo mu 2022.

AfDB yagaragaje ko hari imbogamizi zigihari zishobora kudindiza umusaruro w’ibihugu bitandukanye mu Karere no muri Afurika.

Muri izo mbogamizi harimo uburyo bwo kwinjiza ibicuruzwa muri byo usanga hakirimo imbogamizi bitewe ahanini n’ibiciro byatumbagiye, utibagiwe n’ihindagurika ry’ibihe mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ni raporo kandi igaraza ko kuba ibiciro by’ibiribwa n’ingufu byariyongereye bishobora kuzateza ibindi bibazo bitandukanye birimo kutihaza mu biribwa mu bihugu bimwe na bimwe n’ikibazo cy’imirire mibi muri Afurika.

Abakoze ubu bushakashatsi bagaragaza ko ikibazo cyo kwihaza mu biribwa gishobora kwiyongera na cyane ko mu 2014 abari bafite ikibazo cyo kutihaza mu biribwa bari 16.7% mu gihe muri 2021 byageze kuri 23.4%.

Ibyo bivuze ko abantu bagirwaho ingaruka n’uko kutihaza mu biribwa bavuye kuri miliyoni 192.1 muri 2014 bakagera kuri miliyoni 322 mu 2021, imibare ikagaragaza ko uku kwiyongera kw’ibiciro gushobora gutuma imibare iba mibi kurushaho.

Raporo yerekana ko umusaruro mbumbe w’Afurika uziyongera ku kigero cya 4% muri 2023 n’umwaka uzakurikiraho bivuye kuri 3.8% mu 2022 byumvikane ko hazabaho inyongera ya 0.2%.

Biteganyijwe ko kandi ukuzamuka gukabije kw’ibiciro ku masoko kwari ku kigero cya 13.8% mu mwaka ushize kuzagabanyuka kugere ku kigero cya 8.8% mu 2023 na 2024.

AfDB ishimangira ko ubukungu bw’u Rwanda buri mu butanga icyizere cyo kuzamuka ku kigero cya 7.8% muri uyu mwaka biturutse ku kuntu u Rwanda rukomeje gukataza no kurazwa ishinga n’ibikorwa by’iterambere umunsi ku wundi.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda kandi igaragaza ko umwaka ushize ubukungu bwazamutse ku kigero cya 6.8% ugereranyije n’imyaka yari ishize Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid19.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *