amakosi-ish-kevin

Ku nshuro ya 2, Igitaramo cy'Umuraperi Insh Kevin cyongeye gufungwa

Igitaramo cy’Umuraperi Ish Kevin cyagombaga kuba kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, cyongeye guhagarikwa nyuma y’icyo yari yatumiyemo Umuhanzi w’Umunya-Nigeria ‘Ycee’ giheruka guhagarikwa nacyo.

Mu butumwa uyu Muraperi yanyujije kuri Konti ye ya Instagram, yihanganishije Abakunzi be ku bwo guhagarara kw’Igitaramo cye, avuga ko nabo basanze Ibaruwa ku Muryango igifunga.

Yagize ati:’’Twihanganishije abafana bacu ku bwo guhagarikirwa igitaramo cya Summer Fever Silent. Umurenge wa Kimironko wafunze ahari kubera Ibirori (The Keza Hotel) mbere y'uko Ibirori bitangira kubera Urusaku. Twasanze iyi Baruwa muri iki Gitondo ku Irembo rya Hoteri. Ibirori byasubitswe kugeza igihe tuzahabwa uburenganzira.’’

Mu Ibaruwa iteyeho Kashe n’Umukono w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko yandikiye Claudette, yagiraga iti:’’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko buramenyesha ko bufunze Business yanyu Hotel The Keza ikorera mu Kagali ka Kibagabaga, Umudugudu wa Rukurazo kubera ko mwagiriwe Inama kenshi yo kudasakuriza Abaturanyi nk'uko Amabwiriza y’Umujyi wa Kigali abiteganya ku byerekeye 'Noise Pollution'.

Hakazafungurwa nyuma y’uko mugaragaje uburyo muzacyemura ikibazo mu buryo burambuye bitabangamiye abaturage. Mugire amahoro!’’

Igitaramo cyambere cyafunzwe gute?

Ni Igitaramo cyari cyateguwe na Envolve Music ibarizwamo umuhanzi Gabiro Guitar ndetse na Trappish Music ibarizwamo abahanzi batandukanye barimo na Ish Kevin. Tariki 19 Werurwe 2022, ni bwo Ish Kevin yari yahagarikiwe igitaramo. Ni igitaramo cyahagaritswe kitarangiye, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugahamya ko cyari kiri guteza urusaku mu gihe uyu muhanzi we yatangaje ko cyahagaritswe na Mpabwanamaguru Merard Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ku giti cye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ish Kevin yagaragaje ko kumuhagarikira igitaramo byamuhombeje amafaranga atari munsi ya miliyoni 20 Frw, nyamara yari afite ibyangombwa byo kugitegura yaba ibyo yahawe n’Umujyi wa Kigali n’ibyo yahawe na Polisi.

Ni ubutumwa burebure Ish Kevin yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza ko akeneye ubutabera nyuma y’icyo yise akarengane yakorewe. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashinjwaga guhohotera uyu muraperi, bwgaragaje ko iki gitaramo cyahagaritswe kuko uyu muhanzi n’ikipe bakoranaga bananiwe kugenzura urusaku rwavaga mu gitaramo.

Bwifashishije ibaruwa bwamwandikiye bumwemerera gutegura igitaramo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bweretse Ish Kevin ko yananiwe kubahiriza ingingo ya gatatu ijyanye no gukumira urusaku.

Ish Kevin utari unyuzwe n’Igisubizo cy’Umujyi wa Kigali nawe yongeye kubabaza uburyo bwifashishijwe hapimwa Urusaku.

Ati:“Ese haba hari igikoresho cyakoreshejwe hapimwa Urusaku?, nimba hari ikigero twahawe cy’Urusaku tutazarenza tukaba twararungeje mwatumenyesha.”




Comment As:

Comment (0)