Ububanyi n’Amahanga: U Rwanda rwashimiwe uburyo rurwanya ishyirwa mu Gisirikare ry'Abana
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
n'Iterambere Mpuzamahanga wa Canada, Harjit S.Sajjan aratangaza ko u Rwanda
ruri ku rwego ruhanitse mu rugamba rwo kurwanya ishyirwa mu gisirikare ry'
abana.
Ibi yabitangarije i Kigali mu biganiro
yagiranye kuri uyu wa Mbere n'inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri
Afurika cyashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yiswe, Vancouver
Principles atanga umurongo ngenderwaho ku gusubiza uburenganzira abana baba
barabuvukijwe mu gihe cy'intambara.
Mu gushyira mu
bikorwa aya masezerano, ikigo cyiswe Dallaire Instutute gifatanya n'iinzego
z’umutekno z' u Rwanda mu guhugura abasirikare n'abapolisi bagiye mu butumwa
bw'amahoro hirya no hino ku isi.
Umuvugizi
w'ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga avuga ko gukorana n'iki kigo
byafashije inzego z'umutekano mu Rwanda kuzuza imwe mu nshingano zingenzi
zirimo kurinda abasivile hirya no hino ku isi.
Ati "Amasezerano ya Daillaire
Instutute na minsiteri y'ingabo mu Rwanda ajyanye no kurinda abana mu bihe
by'intambara no gukuraho ikoreshwa ry'abana mu ntambara ni intwaro ikomeye yo
gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yiswe Vancouver Principals, kandi
aya masezerano yuzuzanya n'amasezerano ya Kigali ajyanye no kurinda abasivile,
nka RDF intego ya mbere aho dukorera hose ni ukurinda abasivile, rero Dallaire
Instutute idufasha mu ku twongerera ubunararibonye muri uru rugamba rwo
kurwanya ishyirwa mu gisirikare ry'abana ahari ibibazo by'intambara haba
kuri uyu mugabane no ku isi yose muri rusange."
Minisitiri
w'Ububanyi n'Amahanga n'Iterambere wa Canada, Harjit S.Sajjan uri mu ruzinduko
mu Rwanda agaragaza ko kurinda abana kujyanwa ku mirongo y'urugamba no
kugabanya ibyago bibageraho mu bihe by'intambara byakagombye kuba inshingano ya
buri gihugu kandi u Rwanda rwerekanye urugero rwiza.
"Ni inshingano za buri gihugu,
nkamwe mwarabikoze kandi byarakunze, rero ni ah'izindi leta kubikora no
kubishyiramo ubushobozi bw'amafaranga kuko mwashoboje imiryango kwakira no
kurera abana bari bisanze mu bikorwa bya gisirikare, ndabivugira ko biba ari
agahinda gakabije kubona ahandi haboneka abana bakurwa mu bikorwa nk'ibyo
bakongera bakabishyirwamo cyangwa bakabyisangamo, rero aha naho niho hazamo
ninshingano z'ibigo nka Dallaire Instutute gushyiraho gahunda zifatika no
kuzikurikirana kugira ngo bamenye ko nubwo bushobozi batanga bujya koko aho
bukenewe."
Umuyobozi mukuru
w'ikigo mpuzamahanga cya Dallaire instutute, Dr. Shelly Whitman avuga ko kuba u
Rwanda rwarashyize imbere ihame ry'uburinganire mu nzego z'umutekano ari imwe
mu ntwaro nziza iganisha ku gukumira ibibi abana bahura nabyo mu bihe by'intambara.
Dallaire Instutute imaze imyaka 10
ikorana n'u Rwanda kuri icyicaro cyayo gikuru muri Afurika kikaba kiri i
Kigali.
Ni ikigo cyitiriwe Gen.Romeo Dallaire uyu akaba yari umuyozi w’ingabo z’Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.