Ububanyi n’Amahanga: Abikorera bo muri Tanzania bashishikarijwe kuzitabira Inama ya CHOGM
Mu gihe abikorera basaga 1000 bitezwe
kuzitabira ihuriro ry’ubucuruzi rizwi nka Commonwealth Business Forum rizabera
hano mu Rwanda mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, abikorera bo muri Tanzania
bashishikarijwe kuzitabira ku bwishi ibyo biganiro kuko ari andi mahirwe
bashobora kubyaza umusaruro mu nama ya CHOGM.
Major General Charles Karamba,
uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Tanzania yaganiriye n’abikorera bo mu gihugu
cya Tanzania mu biganiro byateguwe ku bufatanye n’ihuriro rya CEO’s Roundtable.
Yashishikarije abacuruzi bo muri
Tanzania kuzabyaza umusaruro ayo mahirwe nk’igihugu gihurira n’u Rwanda mu
karere kamwe no mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.
Yagize ati "'U Rwanda na Tanzania
bihuzwa na byinshi cyane cyane mu bijyanye n'ubucuruzi no korohereza ubwikorezi
n'ubundi bufatanye. Turi ibihugu bituranye, duhurira mu muryango w'ibihugu bya
Afurika y'iburasirazuba ndetse no mu muryango wa Commonwealth. Ni iby'agaciro
rero ko abanyamuryango b'urugaga rw'abikorera muri Tanzania, cyane cyane abari
mu ihuriro ry'abayobozi rya CEO ROUNDTABLE, kuzagira uruhare muri ibi biganiro
bikomeye cyane, kugira ngo hatunganywe inzira z'ubufatanye na bagenzi babo bo
mu Rwanda, ariko hakabaho no guhererekanya ubunararibonye, n'ubumenyi n'abandi
bacuruzi n'abashoramari bo mu bindi bihugu no kuvumbura andi masoko n'amahirwe
mashya mu bihugu bya Commonwealth."
Rughani Sanjay
uyobora CEO Round Table, yavuze ko abikorera muri rusange bafite icyizere ko
muri ibi bihe hagaragara ibibazo byinshi bikumira izamuka ry’ubucuruzi hagati
y’ibihugu ndetse n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicuruzwa rihungabanya
ubucuruzi imbere mu bihugu, abikorera biteze ko mu biganiro by’ikigali mu kwezi
gutaha hazaganirwa kuri za politiki zikwiye gushyirwaho mu rwego rwo gusubiza ibintu
ku murongo.
"...Muri
tanzania, iri huriro rya CEO Roundtable twifuza gukomeza gushinga imizi ariko
ku bufatanye na minisiteri, twifuza kwagura ubufatanye n'abafatanyabikorwa ba
commonwealth. Ibyo abayobozi b'ubucuruzi bakeneye, ni icyizere gihoraho, n'isi
itanga amahirwe kuri bose kandi itabogamiye ku ruhande rumwe, dushingiye ku
masezerano y'ubufatanye bushyiraho isoko rusange rya Afurika, twizeye ko mu
biganiro bizabera mu Rwanda, abayobozi bazicara hamwe bazadufashe gusubiza
ibintu ku murongo, kuko muri iri hindagurika rikabije, politiki zihamye nizo
musingi wizewe watuma dusubira ku murongo. Ndakeka ko iki aricyo kizaba ikifuzo
cyacu nk'abacuruzi mu nama itaha izabera mu Rwanda..."
Commonweath
Business Forum, ni inama izahuza abacuruzi basaga 1000 mu bihe u Rwanda ruzaba
rwakira inama ya CHOGM mu kwezi gutaha kwa Gatandatu, aho biteganyijwe ko
abacuruzi n’urubyiruko bazagaruka ku kwimakaza imikoranire mu gukuraho inzitizi
zidindiza ubucuruzi zidashingiye ku mahoro, guteza imbere ikoranabuhanga no kurwanya
ihumanywa ry’ibidukikije.