EBA738F1-1F2D-4CA3-987A-AE8F928D46E5

Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka ‘M Irene’ yatandukanye na Televiziyo Isibo yakoreraga

Umunyamakuru Murindahabi Irene M. Irene ndetse akaba ari n’Umujyanama w’Abahanzi barimo; Vestine na Dorcas na Niyo Bosco yamaze kuva kuri Televiziyo Isibo.

Uyu musore ni umwe mu batangiranye na Isibo Tv, kuva mu Myaka Itatu ishize ikorera ku Butaka bw’u Rwanda Ibiganiro byubakiye ku Myigaduro.

Azwi cyane mu Biganiro bitambuka kuri Youtube (Thechoice Live), kandi yakoze Izina cyane mu kuzamura Impano z’Abahanzi barimo; Itsinda rya Vestine na Dorcas, ryamamaye mu Ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo ‘Nahawe Ijambo’ n’izindi.

Ikinyamakuru Inyarwanda.com, cyatangaje ko gifite amakuru yizewe avuga ko M. Irene yavuye kuri Isibo Tv.

Uyu Munyamakuru agiye gutangira kwikorera, aho Ibiganiro bye azajya abinyuza kuri MIE Empire.

Aherutse kwandika kuri Konti ye ya Twitter, agaragaza ko agiye gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bwe, ariko ntiyaruvuzeho byinshi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, yanditse abwira abamukurikira ko ‘Urugendo rwa Morodekayi [Niko yiyita] nibwo rugitangira sasa’.

M. Irene yakoraga mu Biganiro birimo ‘The Choice’, ndetse ni umwe mu bagiraga uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ibihembo by’umuziki ‘The Choice Awards’.

Asezeye nyuma y’Iminsi itari myinshi Iradukunda Moses nawe avuye kuri Isibo Tv, bahuriraga mu Kiganiro ‘The Choice Live’ bakoranaga na Phil Peter.

Izina ry’uyu Munyamakuru ryiganje cyane mu Binyamakuru muri Nyakanga 2021, ubwo yatangazaga ko binyuze muri MIE Entertainment ahagaritse gukorana n’Abahanzikazi Vestine na Dorcas yinjije mu Muziki.

Mu Biganiro yagiye akora, yavugaga ko hari abamugambaniye bituma adakomeza gukorana n’aba Bakobwa Bakiri ku Ntebe y’Ishuri.

Nyuma y’Ibiganiro byamuhuje n’Umuryango wa Vestine na Dorcas, bongeye gukorana abafasha gukomeza guteza imbere mu Muziki.





Comment As:

Comment (0)