Abakiristu bawita Umunsi w’Umutagatifu Yozefu urugero rw’Abakozi, hakinwe Umukino wa Cricket ku nshuro ya 1 muri USA, menya ibindi bihe by’Ingenzi byaranze tariki ya 01 Gicurasi mu Mateka y’Isi
Tariki ya 1 Gicurasi ni Umunsi wa 122 urebeye ku
ngengabihe ya Gregoire, byumvikana ko hasigaye Iminsi 244 uyu Mwaka ukagera ku
musozo.
Kuri iyi tariki kandi hizihizwaho Umunsi
Mpuzamahanga w’Umurimo
Bimwe mu byaranze iyi tariki
1751: Umukino wa Cricket warakinywe bwa
mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1851: Umwamikazi Victoria yafunguye
imurikagurisha mu Mujyi wa Londres.
1884: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
hemejwe gukora amasaha umunani ku munsi.
1999: Abayobozi bo muri Leta ya Yougoslavia
basubije Reverend Jesse Jackson abasirikare batatu b’Abanyamerika bari
barafunze iminsi 32.
2002: Muri Madrid, igitero cy’ingabo za ETA
cyakomerekeje abantu 17 hafi ya stade yaberagamo umukino wahuzaga Real Madrid
na Barcelone.
2003: Perezida wa Amerika, George W. Bush
yahagaritse intambara yo muri Irak, yemeza ko gutsindwa kwa Saddam Hussein ari
intsinzi y’intambara irwanya ibyihebe.
2009: Muri Suède habaye ubukwe bw’abahuje
igitsina bwa mbere ku Isi.
2011: Papa Yohani Pawulo II yashyizwe mu
bahire na Papa Benedigito wa XVI wamusimbuye.
Bamwe
mu bavutse kuri iyi tariki
1900: Ignazio Silone, umwanditsi
n’umunyapolitiki w’Umutaliyani.
1930: Richard Riordan, Umunyapolitiki
w’Umunyamerika wahoze ayobora Umujyi wa Los Angeles wo muri Leta ya California.
1975: Marc Vivien Foé, umukinnyi w’umupira
w’amaguru ukomoka muri Cameroun.
Bamwe mu batabarutse
1118: Edith wo muri Scotland akaba
n’umugore wa mbere w’Umwami w’u Bwongereza Henry I.
1970: Crown Prince Euimin, igikomangoma cyo
muri Korea.
1989: Douglass Watson, umukinnyi wa sinema w’Umunyamerika.