Rwanda: Ni ibihe Byaha RIB yashyikirije Ubushinjacyaha kuri Dosiye ya Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’?
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Gicurasi,
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwohereje mu Bushinjacyaha Dosiye ya
Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) uyobora Ikigo gitegura Irushanwa rya Miss
Rwanda.
Umuvugizi wa RIB,
Dr. Murangira Thierry yemereye Ikigo k’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), ko
iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akekwaho Ibyaha 3 aribyo; Gukoresha undi Imibonano Mpuzabitsina ku
gahato, gusaba cyangwa gukora Ishimishamubiri rishingiye ku Gitsina no guhoza undi
ku nkeke bifitanye isano n’Imibonano Mpuzabitsina.
Ishimwe Dieudonne
yatawe muri yombi tariki 24 Mata 2022, akurikiranyweho Ibyaha bifitanye isano
n’Ihohotera rishingiye ku Gitsina yakoreye abitabiriye Irushanwa rya Miss
Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ifatwa ry’uyu
musore ryateje Impamagarara n’Impaka nyinshi ku Mbuga Nkoranyambaga, cyane
cyane abavuga ko baharanira Uburenganzira bw’Abagore bari baravuze kuri ibi
Bikorwa guhera kera ariko ntibumvwe.
Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nawe mu mpera z’Icyumweru gishize
yabikomojeho, avuga ko bitumvikana ukuntu Umuntu yihangira Umurimo akageza
no ku wo guhohotera abandi.