Rwanda: Minisitiri Gatabazi yongeye kugaragara abyina Ikinimba, bishimisha abatari bake
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana
Gatabazi Jean Marie Vianney yongeye gushimirwa uburyo asabana no kwicisha bugufi
bimuranga, nyuma yo kugaragara abyinana Ikinimba n’Intore.
Minisitiri Gatabazi yabyinnye iyi Mbyino ubwo yari
yitabiriye Umusangiro wahuje Ibihugu binyuranye birimo u Rwanda, Zimbabwe,
Eswatini na Repubulika ya Centre Africa.
Uyu Muhango wabaye kuri uyu wa 27 Mata 2022, ubwo Ikigo
gishinzwe kumenyekanisha Udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (Rwanda
Cooperation) cyakiraga Amatsinda yatutse muri ibi bihugu.
Aya Matsinda anyuranye yaturutse muri Zimbabwe, Eswatini na
Repubulika ya Centre Africa, yaje mu Rwanda mu Rugendoshuri rwo kwiga ku ngingo
zinyuranye zirimo gahunda zigamije gufasha abatishoboye ndetse n’Uburinganire
n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo.
Mu Mashusho n’Amafoto dukesha Ikigo gishinzwe
kumenyekanisha Udushya n’Ibisubizo u Rwanda rwishatsemo (Rwanda Cooperation),
agaragaza Minisitiri Gatabazi ari mu gikorwa cyo gutarama aho aba Abyinana
n’Intore imbyino y’Ikinimba.
Aya Mashusho yongeye gutuma Minisitiri Gatabazi ashimirwa uburyo
yicisha bugufi ndetse n’uko asabana n’abaturage.
Uwitwa Muhoza Jean d’Amour, agaruka kuri
aya Mashusho yagize ati:“Ubusabane, Umurava, kwicisha
bugufi ugira, Hon. Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney turabigukundira.
Uzadusure i Gatsibo dusabane twizihirwe, tukwereke n’Umuco w’Iwacu (Igishakamba
dance).”
Naho uwitwa Pamela Mudakikwa we yagize ati:“Ubwiza bw’Imbyino Gakondo yacu ukongera Ibyishimo bya Minisitiri
wacu.”
Minisitiri Gatabazi, akunze kugaragara yisanzuye haba mu baturage aba yasuye aho yifatanya na bo mu Bikorwa binyuranye byaba ari Umuganda ndetse n’ibi byo Kwidagadura birimo Kubyina.