Rwanda: PAC yatangiye kumva inzego za Leta zigaragaza aho zigeze zishyira mu bikorwa ingengo y’Imari y’Umwaka w’i 2021-2022
Komisiyo y’umutwe w’abadepite ishinzwe
ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, yatangiye kumva inzego za Leta
zitandukanye aho zagaragaje aho zigeze zishyira mu bikorwa ingengo y’imari
y’umwaka wa 2021-2022.
Intara 2 n’Umujyi wa Kigali nizo
zabimburiye izindi nzego aho impuzandengo yo gushyira mu bikorwa ingengo
y’imari iri ku gipimo cya 79%.
Hifashishijwe ikoranabuhanga, Intara y’u
Burengerazuba niyo yabanjirije izindi nzego zakiriwe uyu munsi.
Kuri miliyoni 551 Frw zagenewe ibikorwa
by’Intara, kugeza mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka hari hamaze gukoreshwamo
miliyoni 440.1 angana na 79.9%, gusa uko byagenda kose iyi ntara isazubiza mu
isanduka ya leta miliyoni 50 zari zaragenewe imishahara y’abakozi.
Abadepite bibaza uko byagenze kugira ngo
amafaranga nk’aya asaguke kandi abakozi bose baragenewe imishahara yabo kugeza
mu kwa 6.
Muri rusange mu mwaka wa 2021/2022,
Uturere 7 tw’Intara y’u Burengerazuba twagenewe miliyari 180, amaze gukoreshwa
ku gipimo cya 79.5%; Akarere ka Rutsiro niko gashyize mu bikorwa ingengo
y’imari ku gipimo cyo hasi cya 75%, ni mu gihe mu mwaka utaha bifuza guhabwa
miliyari 204.9 Frw.
Muri iyi Ntara
habarurwa icyuho cya miliyoni 110.6 Frw cyagaragajwe mu gukurikirana ibikorwa
no kubihuza.
Guverineri w’iyi
Ntara, Habitegeko Francois avuga ko imiterere yihariye y’iyi ntara iri mu
bituma guhuza ibikorwa byayo biruhanya.
Muri rusange iyi ntara iracyugarijwe
n’ibibazo bikeneye amafaranga mu ngengo y’imari itaha, ku isonga hari ikibazo
cy’igwingira muri iyi ntara kuri ku gipimo cya 44% ndetse nk’Akarere ka
Ngororero kari ku gipimo cya 50%, iyi ntara akaba ari yo iri imbere mu kugira
umubare munini w’abana bagwingiye mu gihugu.
Imihanda
yadindiye cyangwa ikeneye gukorwa nacyo ni ikibazo kihariye kuko nk’iyo
muri Gishwati idakorwa bituma litiro ibihumbi 12 z’amata aboneka muri iki gice
buri munsi izigera ku isoko zitarenga ibihumbi 2 bitewe no kutagira imihanda.
Intara kandi
ikunze kwibasirwa n’ibiza ugereranije n’ahandi, akaba ari yo mpamvu hakwiye
gushyirwa umwihariko mu guhangana nabyo.
Ku rundi ruhande
muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, iyi ntara irimo imishinga 62 ifite agaciro ka
miliyari 23.8 Frw niyo yateganijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa
2021-2022.
Hamaze kuboneka
miliyari 20 Frw aho kugeza muri uku kwezi kwa 5 hamaze gukoreshwaho miliyari
16.1 Frw, imishinga 68 niyo iteganijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023 ikaba
ifite agaciro ka miliyari 41,8.
Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo
by’igihugu kandi yakiriye abahagarariye Umujyi wa Kigali, imishinga
itandukanye y’uyu Mujyi imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 79.3%,
by’umwihariko ariko umushinga wo gutunganya imihanda y’Umujyi wa Kigali (RUDP)
icyiciro cya 2 umaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cya 37% gusa.
Ingengo y’imari
y’umwaka wa 2021-2022 yagenewe Umujyi wa Kigali ingana na miliyari 127.6 Frw,
Umujyi wa Kigali kandi ufite intego yo kwinjiza miliyari 40 Frw muri uyu mwaka
w’ingengo y’imari aho miliyari 32 zingana na 78% zimaze kwinjira.
Abadepide basaba
ko hari ibyuho bikiri mu ishyirwa mu bikorwa ingengo y’imari bikwiye guhabwa
amafranga kugirango imishinga ibashe gushyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi
wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage,
Urujeni Martine asanga nubwo igihe gisigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari
urangire ngo bitabuza ko hari ibikorwa bimwe na bimwe bizaba byakozwe bigatuma
ijanisha ry’imikoreshereze y’ingengo y’imari rizamuka.
Usibye Umujyi wa Kigali n’Intara y’u
Burengerazuba zakiriwe na komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu,
hanakiriwe intara y’Amajyepfo yagenewe ingengo y’imari ya miliyari 176 aho 82%
amaze gukoreshwa kugeza muri uku kwezi kwa 5.
Igikorwa cyo kwakira inzego za Leta muri komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo wa leta mu nteko kirakomeza kuri uyu wa Gatatu, akaba ari mu rwego rwo gutegura umushinga w’ingengo y’imari nshya uzashyikirizwa ministeri y’imari n’igenamigambi nayo ikazawumurikira inteko ishinga amategeko mbere yo wemezwa burundu no gutangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya mbere z’ukwezi ka 7.