Rwanda: Minisitiri Gatabazi yasabye abahoze mu Mitwe y’Abarwanyi kudaheranwa n’igihe batakaje
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi
Jean Marie Vianney yasabye abantu 735 bari abarwanyi mu mitwe yitwaje
intwaro n’abasivili kudaheranwa n’igihe bataye, ahubwo bafatire ku mahirwe
bahabwa n’igihugu biteze imbere.
Yabitangarije
mu Kigo cya Mutobo
giherereye mu Karere ka Musanze, ahashojwe icyiciro cya 67 kigizwe n’abantu 735
bari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro n’abasivili bakoranaga nabo bakuwe mu
mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Biyemeje gufatanya n’abandi kubaka igihugu
basaba abakiri muri aya mashyamba gutahuka mu rwababyaye.
Mu myaka ikabakaba ibiri n’igice bari bamaze
muri iki kigo cya Mutobo, aba barangije baganirijwe n’inzego zitandukanye
z’igihugu ku burere mboneragihugu banahigira imyuga itandukanye igomba
kubafasha mu buzima busanzwe.
Ni ibikorwa byishimiwe cyane n’aba
basezerewe bagahamya ko bigiye kubafasha mu buzima bagiye kubanamo n’abandi
banyarwanda.
Aba basezerewe
bavuga ko nyuma yo kwibera abahamya b’ibyo igihugu cyagezeho ngo nta soni na
mba bafite zo kubwira abakiri mu mashyamba ko ibyo barimo ari uguta igihe.
Umuyobozi wa
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari
abasirikare, Nyirahabineza Valery avuga iki cyiciro cyabaye ikidasanzwe kuko
abakigize birukanywe ku ngufu mu gihugu cya Kongo bashyikirizwa u Rwanda.
Nubwo bimeze
gutya ariko uyu muyobozi avuga ko bahawe impanuro zihagije bityo asaba buri wese
kutabikanga.
Minisitiri Gatabazi we avuga ko washoje
ibikorwa by’iki cyiciro, yasabye abasezerewe kudaheranwa n’igihe bataye ngo
ahubwo bafatire ku mahirwe bahabwa n’igihugu biteze imbere.
Abandi
banyarwanda na bo basabwe na Ministre Gatabazi kubakira neza.
Kuva mu mwaka wa
2001 kugeza magingo aya, Ikigo cya Mutobo kimaze kunyurwamo n’aba bavuye mu
mitwe yitwaje intwaro ibihumbi 12.274.