8ba716207738dae14d1109e365f4f7f2

Rwanda: Imbuto Foundation yahembye Imishinga 4 y'Urubyiruko yahize indi mu Marushanwa ya IAccelerator

Umuryango imbuto Foundation wahembye imishinga 4 y'urubyiruko yahize iyindi mu marushanwa yiswe IAccelerator abaye ku nshuro ya 4, aya marushanwa akaba yaribanze ku gutoranya imishinga itanga ibisubizo bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

Urubyiruko rwahatanye mu marushanwa ya IAccelerator icyiciro cya 4, rwasabwe kugaragaza imishinga ishobora gutanga ibisubizo ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe n'ubuzima bw'imyororokere.

Imishinga isaga 490 y'urubyiruko niyo yakiriwe hatoranywamo imishinga 4 ihiga iyindi, buri mushinga ugenerwa ibihumbi 10 by'amadorari ni ukuvuga agera muri miriyoni 10.

Abatsinze bavuga ko babonye uburyo bwo gushyira mu bikorwa imishinga yabo bagashima urubuga urubyiruko rwashyiriweho rubaha amahirwe yo kugaragaza ubumenyi rufite.

Umuyobozi wungirije w'Umuryango Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine avuga ko aya marushanwa mu rubyiruko arimo gutanga ibisubizo.

Ni mu gihe umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, Noella Bigirimana avuga ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by'ibibazo bibangamiye abaturage cyane ibijyanye n'inda ziterwa abangavu.

Ati "Bimwe mu bintu by'ingenzi muri Leta yacu ni uguteza imbere urubyiruko rwacu, imibereho myiza ishobora gukomwa mu nkokora n'ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, ndetse no kugira amakuru adahagije ku buzima bw'imyororokere kubera ubukangurambaga budahagije, kutabona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere, ibi ni ibyiciro bigomba gushyirwamo imbaraga mu buryo buhoraho, urubuga nk'uru rufite umwihariko wo kuba ahari urubyiruko ruzana ibisubizo binyuze ku ku nkunga urubyiruko rubona iba ikenewe kwagura ibitekerezo byabo n'ibisubizo."

Mu biganiro byatanzwe kandi urubyiruko rwahawe umukoro wo kwirinda ibiyobyabwenge no kubirinda abandi, urubyiruko kandi rwagaragarijwe umubabane wa Afurika ufite byinshi rwaheraho rukiza imbere.

U Rwanda rukaba rukaba rushyize imbere urubyiruko muri gahunda zose z'igihugu zigamije iterambere. [RBA]






Comment As:

Comment (0)