Rwanda: Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko cyakusanyije Imisoro ihwanye na Miliyali 1907,1 Frw mu Mwaka wa 2021/2022
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiratangaza ko mu mwaka
w’isoresha wa 2021-2022 waraye usoje, icyo kigo cyashoboye gukusanya Miliyali
1907.1 Frw.
Mu mwaka waraye urangiye w’isoresha, RRA yari yarasabwe
gukusanya amafaranga agera kuri miliyali 1831.3 ariko kugeza uwo mwaka urangira
yakusanyije miliyali zigera ku 1907.1 Frw, bivuze ko yarengejeho amafaranga
agera kuri miliyali 75.8.
Ibi Dr. Innocente Murasi, komiseri
w’ishami rishinzwe ingamba no gusesengura ibyahungabanya imikorere ya RRA
abihuza n’imikoranire myiza ya RRA n’abafatanyabikorwa batandukanye ahanini
biganjemo abasora.
Sina Gerard umushoramari akaba n’umwe mu
bamaze gushimirwa kenshi nk’usora w’intangarugero mu bihe bitandukanye binyuze
mu ihuriro ry’ibigo bye yise Entreprise Urwibutso, avuga ko usora neza aba
agize uruhare mu kubaka ubukungu bw’igihugu cye.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi
igaragaza ko ingengo y’imari nshya igomba gukoreshwa guhera muri uku kwa
karindwi, ingana na miliyali 4658 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri yo, RRA isabwa
kuzagira uruhare rwa miliyali 2133.1 bingana na 45.8% by’iyo ngengo y’imari
yose. Dr. Innocente agaragaza ikizakorwa ngo iyo ntego bayigereho.
Impuguke mu by’imisoro mu kigo
mpuzamahanga cya KPMG kigira inama ibigo na za leta ku bijyanye n’imari,
Musimguzi Angelo avuga ko hari ibyo RRA igomba kwitaho kugirango iyo ntego
igerweho harimo n’ikoranabuhanga.
Iyo urebye ibijyanye no kwigira kwa leta
mu ngengo y’imari nshya bigaragara ko byagabanutse bikava kuri 84% by’ingengo
y’imari kugera kuri 80% gusa. Gusa Musinguzi Angelo agasanga izamuka ry’imisoro
ikusanywa ugereranije na buri u=mwaka ubanziriza bitanga ikizere ko iyi ntego
izagerwaho mu myaka ya vuba.
Iyo ugereranije n’amafaranga
yakusanyijwe muri 2020-2021 ariyo miliyali 1643.3, usanga mu mwaka ushize
w’isoresha aho RRA yakusanyije miliyali 1907.1 z’amafaranga y’u Rwanda yararengejeho
15.3%.
Dr. Innocente Murasi, komiseri w’ishami rishinzwe ingamba no gusesengura ibyahungabanya imikorere ya RRA