Amavu88937

Rwanda: Banki Nkuru y'Igihugu yatangaje ko Ibiciro ku Isoko bizongera kumanuka mu Mpeshyi y'Umwaka utaha

Banki Nkuru y'u Rwanda iratangaza ko itumbagira ry'ibiciro rikomeje kugaragara mu Rwanda kimwe n'ahandi ku isi rizakomeza kugaragara no mu mezi ari imbere bitewe n'impamvu zitandukanye zitera iryo tumbagira harimo ibiciro by'ubwikorezi, ibikomoka kuri peteroli n'intambara y'uburusiya na Ukraine.

Gusa Guverineri John Rwangombwa avuga ko hari ikizere ko mu mwaka utaha ibi biciro bishobora kuzatangira kumanuka bigatanga agahenge.

Imibare yatangajwe na Banki Nkuru y'u Rwanda kuri politiki y'ifaranga yerekanye ko mu buryo mpuzandego mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wa 2022, ibiciro byazamutse ku gipimo cya 5.9% ari na ko bihagaza kugeza uyu munsi mu mibare y'igihembwe cya kabiri kigikomeje.

BNR ariko igashingira no ku mibare iherutse kugaragazwa n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare yerekana ko ibiciro mu kwezi gushize kwa kane byari byazamutseho ku gipimo cya 9.9%, ifata umwanzuro ko ibi biciro byatumbagiye kandi ingamba za leta zigomba gukomeza mu bijyanye no kugabanya uburemere bw'iryo zamuka.

Muri rusange BNR igaragaza ko ubukungu bw'isi  bwazamutseho ku gipimo cya 3.6% mu gihe ubwo munsi y'ubutayu bwa Sahara bwazamutse ku gipimo cya  3.8%. [RBA]


Comment As:

Comment (0)