Rwanda: Abashoramari batangaje ko bagiye gushora Imari mu Ruganda rutunganya Impu
Abashoramari bo mu Rwanda batangaje ko
bagiye guhuza imbaraga kugira ngo bashore imari mu ruganda rutunganya impu, ibi
bikaba byitezweho gukemura ikibazo cy'ibura ry'ibikoresho bikomoka ku mpu mu
Rwanda.
Mouzah Design ni company ihagagriwe na
Umuhuza Hirwa Jean Luc ikorera inkweto i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ni
inkweto ahanini ziganjemo izikozwe mu mpu.
Uyu avuga ko kubona impu zivamo
ibikoresho bakora ari imbogamizi ikomeye kuri bo.
"Mu mpu dukoresha tuzibona ku isoko
ryo mu Rwanda hari n'iziva hanze, ariko izikorwa n'abanyarwanda ntabwo baragira
ubushobozi bwo gukora impu zifite ubwiza nyabwo kandi uburyo bazikoramo ntabwo
ari uburyo bwihuse bituma bizamura n'igiciro cyazo."
Ku urundi
ruhande Bizimana Alphonse umuyobozi w'umuryango SIPETRA unakora imirimo yo
gutunganya impu mu buryo bwa gakondo zigakurwamo ibikoresho bitandukanye, avuga
ko uburyo bakoresha kugira ngo uruhuru ruboneke bugoye bitewe no kubura amikoro
yo kugura imashini zabugenewe.
Ati "Ntabwo tureba kure kuko
twakagombye kubyikorera, mwabonye uruhu dukora mu bimera dukoresheje ibimera
rukaba rumeze gutya uramutse ukoresheje ibikoresho bya kijyambere wabona impu
kandi nziza.Tugira n'ikibazo cyo kumva ko tugomba kwambara ikintu kiva mu
mahanga ukumva waberewe kurusha abandi ugasanga turi muri urwo kandi twakabaye
tubyikorera, birababaje cyane kuba tudafite inganda zihagije kuko ntekereza ko
izihari zidahagije ni nke ntizihaza n'isoko."
Muri Congres ya
RPF Inkotanyi iherutse mu mpera z’ukwezi kwa 4, Perezida Paul Kagame yavuze ko
ikibazo cyo kuba nta shoramari mu gukora inkweto no gushinga inganda zitunganya
impu mu Rwanda gikwiye gushakirwa umuti mu buryo bwihuse, aha umukoro urwego
rw’abikorera n’inzego z’ubuyobozi gushyira mu ngiro gahunda yo kubaka izo
nganda bikava mu bitekerezo gusa.
Yagize ati
"Abashinzwe ishoramari mu gihugu twese twananijwe n’iki kuba u Rwanda
rwakora inkweto, impu turazifite kuko dufite inka n’andi matungo abantu
barabaga amatungo inka cyangwa andi matungo bashaka inyama impu bakajugunya
cyangwa bakagurisha kandi hari abnatu bakora inkweto cyera hashize imyaka nka
20 nari ahantu muri Afurika mu bihugu bimwe bazaa kumbwira ko ngo mu Rwanda
kandi twari tutaranatunga inka nyinshi baza kumbwira ko mu mpu zikora inkweto
mu Rwanda rufite impuza za mbere banza ari ku isi.Urumva dufite impu twananiwe
gushaka abazi gukora inkweto, abazi gutunganya impu. Minisitiri w’ubucuruzi
n’inganda, RDB habuze iki?."
Ni umukoro bamwe
mu bari mu rugaga rw'abikorera batangiye gushakira igisubizo, ubwo basuraga
rumwe mu ruganda rukomeye rutunganya impu mu gihugu cya Misiri mu cyumweru
gishize, basanze bakwiye gufatanya bagashora imari mu ruganda rutunganya impu.
Umucuruzi witwa
Ester Nyiramana yagize ati "Nk'ubu tuhavuye dushinze company twabonye
umufatanyabijkorwa hano, twijeje ko tuzafatanya nawe bikadufasha tukiteza
imbere n'igihugu cyacu kigatera imbere ntituzongere kugura inkweto kure,
ntitwongere kugura amashakoshi kure tukabona ibintu byiza kandi birambye
bikozwe mu mpu hagati aho itsinda ryagiyeho ryo kubikurikirana tuzagera iwacu mu
Rwanda twishyire hamwe nk'uko ari umuco uturanga dukomereze hamwe tugere kuri
uwo mushinga tuwunononsore hanyuma twiteze imbere."
N'ubwo impande
zombi zemeranyijwe ubufatanye mu gushora imari mu bijyanye no gutunganya impu
biracyari umushinga urimo kunononsorwa, harebwa ibikonewe byose kugirango
uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya nibura impu 600 ku munsi
rushingwe.
Gushinga uruganda rutunganya impu birahenze, ibi ngo biterwa n'uko bisaba ubumenyi buhagije, amazi menshi no gushyiraho uburyo bwo kurengera ibidukikije byose bisaba ingengo y'imari itubutse.