Rwanda: “Mu Mwaka w’i 2024 nta Munyarwanda uzajya urenza Iminota 30 ajya kwivuza” - MINISANTE
Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko
bitarenze Umwaka w’i 2024, nta Munyarwanda uzaba agikora Urugendo rurenze Iminota
30 ajya gushaka Serivisi z'Ubuvuzi.
Ibi ngo bizanyura muri gahunda zo
kongera amavuriro mato yo ku rwego rwa mbere n'urwa kabiri, harimo n'ayatashywe
uyu munsi mu karere ka Nyaruguru.
Mu kagari ka
Mishungero abaturage ni benshi aho baje gushaka ubuvuzi ku ivuriro rito ryo ku
rwego rwa kabiri rimaze iminsi ryuzuye, baravuga ko ubu bagiye kujya bivuza
kare bakarushaho kugira ubuzima bwiza.
Nyinshi muri serivisi ziri gutangwa
n'iri vuriro rito ryo ku rwego rwa kabiri nko kuvura amenyo, kubyaza no kuvura
amaso, ngo ntizabaga ku mavuriro mato yari ahasanzwe.
Ibi ngo byasabaga abatuye muri aka gace
gukora ingendo ndende bajya ku bitaro bya Munini n'ibya CHUB mu karere ka Huye.
Izi poste de sante zo ku rwego rwa
kabiri leta y' u Rwanda irimo kuzubaka ifatanije n'abafatanyabikorwa
batandukanye barimo na SFH Rwanda, yatanze asaga miliyoni 78 Frw zo kubaka iyi
ya Mishungero.
Uhagarariye SFH mu Rwanda
Umunyamabanga wa
Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko biri
muri gahunda y'igihugu yo kuba Abaturarwanda bose bazaba bagera kuri Serivisi
z'Ubuvuzi mu 2024 badakoze Urugendo rurenze Iminota 30.
Aha rero akaba
avuga ko kongerera ubushobozi Amavuriro mato no kuyubaka aho atari bizafasha
kugera kuri iyo ntego.
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko mu Mavuriro mato asaga 1000 hirya no hino mu gihugu, 35 muri yo amaze gushyirwa ku rwego rwa kabiri ndetse ko gahunda ikomeje. [RBA]