Rwanda: “Guverinoma izakomeza kuganira ibijyane no guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko” - Minisitiri Uzziel
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022-2023, guverinoma izakomeza kunganira ibikorwa bitandukanye bizafasha igihugu guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko. Ni mu gihe muri uyu mwaka biteganijwe ko ibiciro bizazamuka ku gipimo cya 9.5% ugereranije na 6% byazamutseho muri iyi minsi.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2021
ubukungu bw’Isi bwazamutse ku gipimo cya 6.1%. Mu myaka ya 2022 na 2023,
umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’Isi uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 3.6%.
Iri gabanuka rishingiye ku ngaruka zatewe n’ibihano byafatiwe Uburusiya kubera
intambara bwashoje kuri Ukraine bigatuma habaho izamuka ry’ibiciro bya petroli
na gaz n’ibiribwa.
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku
gipimo cya 10.9% mu mwaka wa 2021 ugereranyije n’igipimo cya 3.4% munsi ya zeru
wari wagabanutseho mu mwaka wa 2020. Ibi bikaba byaraturutse ku musaruro
w’urwego rw’ubuhinzi wazamutse ku gipimo cya 6%, uw’inganda wazamutse ku gipimo
cya 13%, n’uw’urwego rwa serivisi wazamutse ku gipimo cya 12%.
Mu mezi 9 ya mbere y’umwaka wa 2021,
izamuka ry’ibiciro ryakomeje kuba ku kigero cya 0.7% bitewe n’ibiciro
by’ibiribwa byari ku kigero cyo hasi kubera umusaruro mwiza w’ubuhinzi. Gusa
ibiciro ku masoko byatangiye kuzamuka mu gihembwe cya nyuma cya 2021 bigera ku
gipimo cya 2.1%. Mu gihembwe cya mbere cya 2022 bitewe ahanini n’intambara
hagati y’Uburusiya na Ukraine yanahungabanyije bikomeye ihererakanywa
ry’ibicuruzwa igateza n’izamuka n’ibiciro ku isi; izamuka ry’ibiciro
by’ibiribwa imbere mu gihugu kandi byatewe n'uko umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe
cya A wahungabanyijwe n’imihindagurikire y’ikirere, izamuka rusange ry’ibiciro
mu Rwanda ryageze ku gipimo cya 7.5%.
Icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga
n’ibitumizwayo cyiyongereyeho 0.5% kigera kuri miliyari 1.658 z’Amadorali ya
Amerika kivuye kuri Miliyari 1.650 z’Amadorali ya Amerika cyariho mu mwaka wa
2020. Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byazamutse ku gipimo cya 4.3% mu mwaka wa
2021 ugereranyije na 13,1% mu mwaka wa 2020.
Ibyoherezwayo byiyongereye ku gipimo cya
8.8% mu mwaka wa 2021.
Umusaruro w’Urwego rw’ubuhinzi
uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 4%, Umusaruro w’urwego rw’inganda uteganyije
kuzamuka ku gipimo cya 8.9% ugereranyije na 13% wari wazamutseho mu 2021 bitewe
ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho bikoreshwa mu nganda ndetse n’ishoramari
naho umusaruro w’urwego rwa serivisi uzazamuka ku gipimo cya 5.8% ugeranyije na
12% wari wazamutseho mu 2021.
Ibiciro ku masoko biteganyijwe kuzamuka
ku gipimo cya 9.5% mu mwaka wa 2022 na 8% mu 2023 bitewe ahanini n’izamuka
ry’ibiciro ku isi. Nanone kandi mu mwaka wa 2022 icyuho hagati y’ibyo igihugu
gitumiza n’ibyo cyohereza mu mahanga giteganyijwe kwiyongera ku gipimo
cya 12.2% by’umusaruro mbumbe bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibitumizwa
hanze.
Ministre w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel
Ndagijimana yabwiye itangazamakuru ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari
hazakomeza kwitabwa ku kunganira urwego rw’ubuhinzi ndetse n’ibicuruzwa bimwe
na bimwe bituruka hanze nk’ibikomoka kuri peteroli cyane ko ibicuruzwa biva
hanze byinshi ahanini ntacyo igihugu cyahindura ku biciro byabyo.
Amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari
y’umwaka wa 2022/2023 azagera kuri Miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda,
akaba aziyongeraho Miliyari 217.8 bingana na 4.7% ugereranyije na Miliyari
4,440.6 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2021/22 usozwa tariki 30
kamena. Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654.9
z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 57% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa
2022/23; amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera
kuri Miliyari 2,796.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 60% by’ingengo y’imari
yose naho azakoreshwa mu mishinga
y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 1,862.4
z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi
ashimangira ko igice kinini cy’amafaranga y’ingengo y’imari uyu mwaka kizibanda
ku bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.
Mu gihe Leta ikomeje gushyira mu bikorwa Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST1), izakomeza kandi kunoza gahunda y’imicungire y’imari igabanya icyuho mu ngengo y’imari no gukomeza kubungabunga igipimo cy’inguzanyo ari nako ikomeza guhangana n’ingaruka za COVID-19 ku bukungu hamwe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana.