307844749_1902989749904833_4461288520058214811_n

Rusizi; Mu Bugarama barishimira ukwiyongera kw’umusaruro w’Inyanya

Bamwe mu bahinzi bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi barishimira ko umusaruro w’inyanya wiyongereye.

Umwaka ushize abahinzi bahuye n'uburwayi bw'inyanya bituma batabona umusaruro uko bikwiye ndetse inyanya zirahenda cyane ku isoko kuko zari nke.

Nyuma ngo bakomeje kurwanya uburwayi batera imiti itandukanye hamwe n'inama z'abashinzwe ubuhinzi bugenda bugabanuka.

Kuri ubu abahinzi baravuga ko bishimira umusaruro babonye, aho ubu no ku isoko zikaba ziboneka kubwinshi.

Mu gihe zaburaga ku isoko agatebo kaguraga amafaranga ari hagati ya Frw 5000 na 6000 mu gihe ubu kari hagati ya Frw 2000 na Frw 3000.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Bugarama Baachebaseme Jean Claude avuga ko uretse kurwanya uburwayi ngo kuri igihembwe cy’ihinga kirangiye bongereye n'ubuso kugira ngo inyanya ziboneke.

Mu Murenge wa Bugarama honyine hahinze inyanya ku buso bwa ha 50 zongerewe zivuye kuri 35.

Muri iki kibaya cya Bugarama hahingwa imboga zinyuranye zirimo n’inyanya cyane cyane mu mpeshyi aho usanga ibice byose by’aka karere ndeste n’ahandi mu gihugu aba ari ho bahanze amaso.


Comment As:

Comment (0)