arton149614

Ruhango: Barasaba guhabwa imbuto y’Imyumbati nyuma y’uko iyo bahingaga yabarumbiye

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango barasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kugira icyo gikora mu gushakisha indi mbuto nshya y’imyumbati kuko iyo barimo guhinga ubu itagitanga umusaruro.

Aba baturage baravuga ko imbuto baherutse guhabwa na RAB yafashwe n’indwara yo gutukura amababi no kubora kw’ibijumba byo hasi ku buryo abahinzi batakibona umusaruro w’imyumbati ushimishije.

Ndamage Jean Paul atuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango. Tumusanze ari mu bikorwa byo kwanika imyumbati amaze igihe gito yinuye. Mu bigaragarira amaso iyi myumbati igaragara nk’iyakuwe iteza nyamara ngo yari imaze umwaka usaga mu butaka.

Ku rundi ruhande, imwe mu myumbati igaragaza bimwe mu bimenyetso byo gupfa kuko hari imwe imaze umwaka ariko iyo uyirebye imeze nk’imaze amezi abiri itewe. Ibi kandi bijyana no gutukura ibibabi ndete no kubora, nk’uko aba baturage babivuga.

Aba bahinzi bavuga ko hatagize igikorwa iki gihingwa cyakendera kandi ari cyo cyari gitunze benshi muri aka karere.  Barasaba ko inzego zibishinzwe zagira icyo zikora hagashakwa izindi mbuto zitanga umusaruro

Hashize imyaka isaga itatu Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) gitanze ubwoko 6  bw’ imbuto zivuguruwe z’imyumbati mu baturage. Ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko buzi kandi bukizeza abaturage ko imbuto nshya yamaze gutuburwa ku buryo mu minsi ya vuba zizaba zamaze kugera mu baturage nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w‘Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rusiribana Jean Marie

Ubwo yasuraga Akarere ka Ruhango mu kwezi gushize Perezida Paul Kagame yasabye abaturage kongera ingano y’umusaruro w’imyumbati kugira ngo ingano y’umusaruro uruganda rwa Kinazi Cassava Plant ruzabone uwo rutunganya uhagije.

Kugeza ubu mu Karere ka Ruhango, habarurwa hegitari z’ubutaka buhingwaho imyumbati gusa basaga ibihumbi 8. Ubu bukaba bwiganje mu mirenge ya Ruhango, Ntongwe, Kinazi ndetse na Mbuye.


Comment As:

Comment (0)