PSX20fcbe2

Rubavu: Idindira ry’uruganda rutunganya amashanyarazi aturuka mu Kivu ryatewe n’iki?

Ubuyobozi bwa Shema Power Lake Kivu iri kubaka uruganda ruzatanga amashyanyarazi ruyakuye muri Gaz Methane iri mu Kiyaga Cya Kivu buvuga ko igihe bwateganyirije kurangiza imirimo cyarenze bitewe n’ibibazo tekinike byagaragaye mu igerageza ryo gucukura Gaz, hakiyongeraho n’icyorezo cya Covid-19.

Bwizeza abaturage bafuza ko uruganda rurangira vuba rukabaha amashyanyarazi ahagije.

Mu Kagari ka Ndoranyi mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu nta mashyanyarazi ahabarizwa, abagatuye bavuga ko kutagira amashanyarazi byabasigaje inyuma mu iterambere.

Ni mu gihe mu Kagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyundo amashanyarazi hari aho ataragera, hari gushyirwa amapoto, vuba aha abaturage barayahabwa, gusa n'abayahawe mbere bavuga ko nta mbaraga afite.

Aba baturage bifuza ko uruganda ruri kubakwa mu Murenge wa Nyamyumba ruzatanga amashyanyarazi ruyakuye muri Gaz Methane rurangira byihuse rukabakemurira ibibazo bizitira iterambere ryabo.

Umuyobozi wa Company Shema Power Lake Kivu yubaka uru ruganda Eng Alex Kabuto avuga ko icyorezo cya Covid19, ndetse n’ibibazo tekiniki bahuye na byo mu igerageza ari byo byatumye imirimo itihuta imirimo ntirangire muri 2021 nkuko byari byarateganyijwe.

Akomeza avuga ko imirimo yo gukosora ibyo bibazo tekiniki yarangiye, kubaka bigeze kuri 70%, yaba ahazatunganyirizwa gaz ndetse n’aho izatangira ingufu z’amashyanyarazi zikoherezwwa mu muyoboro mugari w’igihugu. Yizeza abaturage ko mu mwaka utaha bazaba batanga amashyanyarazi.

Uru ruganda nirutangira gutanga amashyanyarazi rwitezeho kongera ingano y'akenewe mu gihugu agakemura ibura ryayo bikazafasha kwesa umuhigo w'uko muri 2024 u Rwanda ruzaba rucaniwe 100%.


Comment As:

Comment (0)