305181794_5372100066243418_770762065027461127_n

Rubavu: Hashimiwe Ibyamamare byitabiriye Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi

Kuri uyu wa Gatandatu, mu karere ka Rubavu habereye umuhango wo gushimira abanyacyubahiro n'byamamare bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b'ingagi, ni igikorwa cyahujwe n'umusangiro RDB ivuga ko kuba byabereye mu Karere ka Rubavu biri mu rwego rwo kwereka ba mukararugendo ibindi byiza by u Rwanda basura.

Harimo kandi n'amahirwe bashoramo imari cyane cyane mu bukerarugendo.

Mu bitabiriye uyu musangira barimo na Didier Drogba wabaye umukinnyi umupira w'amaguru rurangiranwa mu ikipe y'igihugu cye cya Cote d'Ivoire ndetse n'andi makipe.

Uyu umaze gusura u Rwanda ishuro zirenze imwe avuga ko ari ahantu heza ho gushora imari.

Uretse ibi biganiro, ibyamaamare mu mupira w'amaguru bakaba bagize umwanya wo gusura amarerero y'umupira w'amaguru aho bahaye inama abakinnyi bakiri bato zo gukora cyane kugira ngo bazabashe kugera ku nzozi zabo.

Image



Comment As:

Comment (0)