C443138A-8E53-43E3-A2FA-46B5369A06D5_cx17_cy10_cw82_w1080_h608_s

Rubavu: Abikorera bagaragarijwe ibikomeje gutiza umurindi Igwingira ry’Abana

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwagaragaje ko umuvuduko w'ubwiyongere bw'abatuye aka akarere, biri mu bitiza umurindi igwingira mu bana aho biri ku kigero kirio hejuru ya 40%. 

Bamwe mu baturage bavuga ko kutaboneza urubyaro byatewe n'imyimvire ishingiye ku myemerere, ariko bikaba byarabagizeho ingaruka bibaha isomo.

Nyirahabineza Aime umuturage mu karere ka Rubavu yashatse umugabo afite imyaka 25 kuri ubu amaze kugira imyaka 42, bamaze kubyarana abana 10.

Avuga ko atigeze aboneza urubyaro kubera imyumvire ishingiye ku myemerere, ubwo yari amaze kubyarira umwana wa 10 mu bitaro bya Gisenyi yatangaje ko kubyara abana benshi byamugoye kubarera ndetse akabura n'ibyo abagaburira rimwe na rimwe bakajya mu mirire mibi.

Ku rundi ruhande yafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro abyumvikanyeho n'umugabo we.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya igwingira mu bana muri RBC, Dusingize Clemence avuga ko kuboneza urubyaro n'ibishyirwamo imbaraga bizakemura ikibazo cy'igwingira n'imirire mibi mubana kuko kubyara abana benshi bituma habaho n'amakimburane mu miryango.

Kuri ubu imibare ya 2014 igaragaza ko Akarere ka Rubavu kari gatuwe n'abaturage 403662.

Imibare y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare ya 2015 igaragaza ko aka karere kari gafite 46,3% by'abana bagwingiye bari munsi y'imyaka itanu.

Mu mwaka wa  2020 uyu mubare w'abana bagwingiye muri aka karere wagabanutseho 6% ugera kuri 40,2%. 

mu Rwanda imibare igaragaza ko kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo butandukanye biri ku kigero cya 64%.



Comment As:

Comment (0)