Perezida wa Repubulika Paul Kagame
yasabye abayobozi bo ku mugabane wa Afurika, gukora ibishoboka byose imbogamizi
zikibangamiye isoko rusange rya Afurika zikava mu nzira kugira ngo amahirwe ari
muri iri soko abyazwe umusaruro uko bikwiye.
Umukuru w’Igihugu
ibi yabivugiye i Davos mu Busuwisi mu nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu
ku Isi, World Economic Forum.
Mu gitondo cyo
kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yayoboye inama ku kamaro k’isoko
rusange rya Afurika mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu kuri uyu
mugabane.
Iyi nama
yitabiriwe n’abayobozi bo ku Mugabane wa Afurika na bo bari i Davos ndetse
n’inshuti za Afurika by’umwihariko iz’isoko rusange rya Afurika, Afurika
Continental Free Trade Area.
Hari kandi na
Perezida w’Ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku Isi, World Economic Forum Borge
Brende.
Perezida Kagame yagaragaje ko isoko
rusange rya Afurika ari igitekerezo cyakunze gukomwa mu nkokora n’impamvu
zitandukanye kugeza ubwo amateka yanditswe tariki 21 Werurwe 2018 abakuru
b’ibihugu bya Afurika bagashyira umukono ku masezerano arishyiraho, hari mu
nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabereye muri Kigali Convention
Center.
Ati “Nyuma
y’igihe hatewe intambwe ikomeye Afurika yemera amavugurura, yemera ko mbere na
mbere dukeneye ubukungu buyobowe n’abikorera bakaba ari bo bafata iya mbere.
Nyuma rero muri 2015 ni bwo mu by’ukuri habaye ububyutse haba ubushake ko
Afurika ubwacu twakwishakamo imbaraga,tukunga ubumwe, tukarushaho gukorana
ubucuruzi tukongera ubucuruzi imbere muri Afurika ndetse nyuma bikagera no ku
bafatanyabikorwa bacu bo hirya no hino ku Isi. Kuko Isoko rusange rya Afurika
ni ugukorana ubucuruzi hagati y’Abanyafurika ndetse n’Isi muri rusange."
"Muri 2016
rero ni bwo Afurika yafashe icyemezo ko uwari Perezida wa Niger Mahamadou
Issoufou ayobora iyo gahunda ari na bwo byatangiye kwihuta. Muri icyo gihe ni
bwo nanjye natoranyijwe ngo nyobore amavugurura mu nzego z’umugabane wacu wa
Afurika. Twarakoranye bya hafi rero kandi uwari Perezida wa Niger Mahamadou
Issoufou yakoze akazi kenshi kugira ngo tubashe gufatanya n’abandi bayobozi bo
muri Afurika ndetse mu gihe gito muri 2018 ubwo nari Perezida w’Umuryango wa
Afurika yunze ubumwe tugera ku ntambwe y’aho abakuru b’ibihugu basinya
amasezerano y’iri soko rinini ku rwego rw’Isi.”
Umukuru
w’Igihugu yagaragaje ko iri soko ari ingirakamaro ku banyafurika mbere na mbere
asaba ibihugu bya Afurika kongera ubushake bwa politiki mu gukemura imbogamizi
zituma iri soko ridakora uko byifuzwa.
Yagize ati
“Dukeneye ko iri soko riba impamo kuko tutarabigeraho. Hari ibintu dukeneye
gukemura by’umwihariko ku mbogamizi zishingiye ku mahooro. Turacyagenda buhoro
kandi twakabaye twihuta. Kuri njye ndatekereza ko ari icyo kintu cy’ingenzi.
Isoko turarifite ariko ntirikora byuzuye ku rwego rushimishije. Dukeneye gukora
byinshi kandi turabishoboye. Koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na
serivisi ni bimwe mu bintu bito ariko by’ingirakamaro cyane. Nk’amananiza kuri
za viza na yo akwiye kuvaho. Ibyo byose byafasha urubyiruko rw’umugabane wacu
rugize umubare munini w’abaturage ba Afurika kuko rugera kuri 70%, bikarufasha
cyane cyane mu bijyanye no guhanga ibishya, gukorera hamwe n’ibindi."
Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yunzemo
ati “Ndatekereza ko mu by’ukuri dukwiye kwerekana ubushake bwa politiki kandi
bukagaragarira mu bikorwa, tugashyira ibintu mu bikorwa kubera ko nubundi ni
twe bifitiye inyungu mbere yo kuzigirira n’Isi muri rusange. Ni inyungu zacu
kuko ubucuruzi bw’imbere muri Afurika bwakwiyongera ku gipimo gishoboka kandi
turabikeneye ndetse ibyo bikajyana no kwiyongera ku bucuruzi hagati ya Afurika
n’ibindi bice by’Isi, kuko nubwo buri ku gipimo cyo hejuru icyo dukeneye mbere
na mbere ni ukuzamura igipimo cy’ubucuruzi bw’imbere muri Afurika.”
Kugeza ubu ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika burabarirwa munsi ya 20% y'ubucuruzi bwose bwa Afurika. Mu gihe isoko rusange rya Afurika ryazamura iki gipimo kikagera byibura kuri 33% byatuma icyuho mu bucuruzi kuri uyu mugabane kigabanukaho byibura 51%.