Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura asanga abasirikare ari abenegihugu nk’abandi, bityo ntaho bakwiye guhezwa mu gihe cyose ibyo bakora biteza imbere igihugu kandi bikaba bikurikije amategeko.
Ibi
yabigarutseho ku munsi wa nyuma w’inama Y’iminsi 3 ku mutekano w’igihugu yari
imaze iminsi 3 ibera i Kigali.
Ikiganiro cyibanze ku ruhare rw’inzego
z’umutekano mu iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage ku mugabane wa Afurika
nicyo cyabaye icya nyuma mu byatangiwe mu nama ku mutekano w’igihugu, National
Security Symposium 2022.
Impuguke
n’inararibonye mu by’igisirikare n’umutekano zagaragaje ko amakimbirane
n’ubwumvikane buke hagati y’inzego za gisivile n’iza gisirikare bikunze
kugaragara mu bihugu bitari bike bya Afurika, biri mu bituma inzego z’umutekano
zidatanga umusanzu ukwiye mu iterambere ry’ibyo bihugu cyane cyane aho usanga
abasivili batifuza ko hari umusirikare cyangwa umupolisi wajya mu mwanya
w’ubuyobozi bwa gisivili ariko ku rundi ruhande inzego z’umutekano nazo
ntizihanganire kurebera ibitagenda kandi zumva hari icyo zakora.
Aha Umugaba
mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Kazura asanga kuba umusivili cyangwa
umusirikare bidakwiye kuba ikibazo mu gihe uri mu nshingano azuzuza uko
bikwiye.
"Nemera ko
iyo umusirikare akoze akazi ke k’ibanze ari ko kurinda ubusugire bw’igihugu aba
atanze umusanzu we mu iterambere ry’igihugu, kuko ibyo bifasha izindi nzego
gukora ibyo zigomba gukora mu mutekano n’ituze. Ariko nanone mu gihe ubuyobozi
bufashe icyemezo bukavuga buti uyu niwe muntu nyawe muri aka kazi sinumva
impamvu kuba ari umusivili cyangwa umusirikare byaba ikibazo mu gihe intego
nkuko nabivuze mbere ari uguteza imbere igihugu! Nanone ariko mu mikorere y’uwo
musirikare akwiye kuba hari amategeko agomba kubahiriza kuburyo ubuyobozi
bugenzura ko icyo ari cyo cyose agikorera muri uwo murongo kuburyo adashobora
gukora ikintu cyatera ikibazo igihugu."
Umugaba mukuru
w’ingabo za Zambia, Lt. Gen. Dennis Sitali Alibuzuwi nawe avuga ko hari ubwo
usanga inzego z’umutekano zikenewe kugirango hakosorwe amakosa ya bamwe mu
bayobozi nkuko mu gihugu cye bijya bikorwa.
Ba Ofisiye
bakuru biga mu ishuri rikuru rya gisirikare RDF SCSC bateguriwe ibi biganiro
bavuga ko iyi nama bayikuyemo impamba ikomeye izabafasha mu kazi kabo nyuma yo
gusobanukirwa umutekano mu buryo bwagutse.
Minisitiri
w’ingabo Maj Gen. Albert Murasira wasoje iyi nama, yahaye umukoro abayitabiriye
by’umwihariko ba ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda, RDF
SCSC.
Uretse ikiganiro ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage ku mugabane wa Afurika, kuri uyu munsi wa nyuma w’iyi nama habaye ikindi kiganiro cyo cyagarutse ku kibazo cy’ingufu z’amashanyarazi n’izo gutekesha muri Afurika n’uburyo bwo kugikemura. [RBA]