THE UPDATE - The Real Source
Nyagatare: Hari abaturage bavuga ko bahangayikishijwe no kuba Inzitiramibu bari barahawe zashaje ndetse bakaba batabona aho bagurira inshya
Tuesday, 10 May 2022 22:00 pm
THE UPDATE - The Real Source

THE UPDATE - The Real Source

Hari abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko Inzitiramibu bari barahawe zashaje ku buryo ubu batabona n'aho bazigura cyane cyane abatuye mu bice by’Icyaro.

Ubuyobozi bufite ubuzima mu nshingano muri aka Karere buvuga ko bwatangiye ikorwa cyo kubarura abaturage batazifite.

Muri aka Karere ka Nyagatare gafatwa nk'akaza mu Turere dukunze kugaragaramo indwara ya malaria, gukoresha inzitiramibu ubwabyo byonyine bifite uruhare runini ruri ku kigero cya 90% mu kurwanya iyo ndwara ya malaria nk'uko inzego z’ubuzima muri aka karere zibyemeza.

Ni muri urwo rwego Leta n’abafatanyabikorwa bayo bashyize ingufu mu gufasha abaturage kwirinda iyo Malaria, ibyo bikaba byarakozwe hatangwa inzitiramubu mu duce twugarijwe kurusha utundi mu myaka isaga ibiri ishize. 

N’ubwo icyo gikorwa ari icy’ingirakamaro mu baturage, hari bamwe muri bo bavuga ko izo nzitiramibu bahawe icyo gihe zishaje bityo bagasaba ko bagenerwa izindi kuko ngo ntibabona naho bazigura kuko abenshi batuye mu bice by'icyaro.

Nakato Agnes umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima muri aka Karere ka Nyagatare, yavuze ko kuba hashize imyaka isaga ibiri abaturage badahabwa Inzitiramibu, mu rwego rwo gushaka umuti w’iki kibazo bari mu gikorwa cyo kubarura abaturage batazifite.

Mu cyumweru gishize mu Karere ka Nyagatare habarurwaga abarwayi ba Malaria 63 bagejejwe ku bigo ndera Buzima, hatabariwemo abavuwe n’Abajyanama b’Ubuzima ku rwego rw’Imidugudu. 

Uko biri kose ariko umubare w’abarwara indwara ya malaria muri aka Karere ka Nyagatare wagiye ugabanuka uko imyaka yagiye isimburana kuko mbere y’Umwaka wa 2015 abarwaraga malaria banganaga  n’ibihumbi magana abiri mirongo itanu n’Umunani ku Mwaka mu gihe mwaka wa 2018 ho habonetse Abarwayi Ibihumbi Cumi na Birindwi gusa kandi kugeza uyu munsi iyi mibare ngo ikomeza kugabanuka ku buryo ngo kuri ubu Malaria yagabanutse ku kigero kiri hejuru ya 95 ku ijana hakoreshejwe urukomatane rw’Ingamba zose zisanzwe zifashishwa kurwanya Malaria. [RBA]