rsz216a6ab

Nyanza: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwe guha Umuturage Serivisi bidasabye Ikiguzi


Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bahagarariye abandi muri buri byiciro mu Karere ka Nyanza, basabwe guha umuturage serivisi nta kiguzi kuko iyo bikozwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko bidindiza gahunda za Leta. 

Ibi babigarutse mu nama y'ubukanguramba yari igamije gukemura bimwe mu bibazo byugarija iterambere ry'abaturage.

Isiragizwa rya hato na hato ku muturage kuri serivisi runaka, ruswa, n'ibindi bibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage nizo ngingo zafashe umwanya urambuye mu Nteko rusange y'abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bahagarariye abandi. 

Ku bijyanye na ruswa, Ruyombyana Alexis wo mu murenge wa Muyira avuga ko hakiri abayobozi bahesha isura mbi umuryango kubera kutuzuza inshingano zabo bigatuma ibibazo biba byinshi mu baturage.

Gusa ngo iyi nama rusange igiye gutuma bafata ingamba zihamye zo guteza umuturage imbere, nyuma y'ibibazo byagaragajwe muri buri murenge.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza akaba n'umuyobozi w'umuryango wa RPF Inkotanyi, Ntazinda Erasme yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by'abaturage ndetse ko anakebura abayobozi ko uzafatwa yatse ruswa umuturage atazihanganirwa.

Hari hashize imyaka ibiri nama y'ubukanguramba y'abanyamuryango ba RPF Inkotanyi idaterana mu Karere ka Nyanza, kubera icyorezo cya COVID 19.



Comment As:

Comment (0)