Nyamagabe: Polisi yerekanye 3 batawe muri Yombi bakekwaho gucura Umugambi wo kwiba Banki y'Abaturage y'u Rwanda ‘BPR’
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mata, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe yafashe abagabo batatu bakurikiranweho gucura Umugambi no kugerageza kwiba Banki y’Abaturage (BPR) Ishami rya Musange riherereye mu Murenge wa Musange, Akagari ka Masizi, Umudugudu wa Karama, nyuma y’aho umwe muri bo yuriye agatobora Igisenge akiba Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 5.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara
y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko
abafatiwe muri ubu bujura ari Nteziryayo Sylvestre w’imyaka 24 y’amavuko,
Ntizirema Edouard w’imyaka 32 na Dusabimana Jean Pierre w’imyaka 30.
“Kuri uyu wa Mbere ahagana saa yine
n’igice z’amanywa nibwo abashinzwe umutekano kuri iyi banki bahamagaye Polisi
bavuga ko bafashe Nteziryayo wari urimo asohoka muri Banki anyuze mu gisenge
aho yari yatoboye ibati akaba ari naho yari yanyuze yinjiramo. Yafashwe ubwo
yageragezaga gusimbuka igipangu afite agafuka karimo amafaranga 5,566,600 na
mudasobwa ebyiri byose yari akuye muri Banki.”
Amaze gufatwa yavuze ko umugambi wo kwiba
Banki yari yawucuranye n’abandi babiri ari bo Ntizirema Edouard na Dusabimana
Jean Pierre nabo baje gufatwa barafungwa.
Nteziryayo yakomeje avuga ko avuka mu
karere ka Nyagatare ariko akaba atuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi.
Ku wa gatanu tariki ya 15 Mata, nibwo yahamagawe na Ntizirema na Dusabimana
bamubwira ko habonetse ikiraka mu karere ka Nyamagabe niko guhita atega aza
kubareba.
Nk’uko iperereza ry’ibanze ryabigaragaje,
Ntizirema na Dusabimana baje kwitembereza kuri Banki ku mugoroba wo ku Cyumweru
ahagana saa kumi n’ebyiri ndetse baza kugarukana bombi uko ari batatu ku wa
mbere ahagana saa tatu za mu gitondo babaza Umusekirite niba iri shami rya
Banki rifite aho babikuriza amafaranga hifashishijwe ikarita ya ATM.
Nteziryayo yaje kugaruka wenyine anyura mu
gikari yinjira muri Banki aciye mu gisenge yibamo amafaranga na mudasobwa
ebyiri n’imigozi yazo ari nabyo yafatanwe ahagana saa yine n’iminota 30
agerageza gusimbuka igipangu, haza gushakishwa bagenzi be nabo barafatwa
barafungwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo
yaburiye abishora mu byaha by’ubujura kubizibukira, bagakura amaboko mu mufuka
bagakora imirimo ibateza imbere hamwe n’imiryango yabo.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha
rukorera kuri Sitasiyo ya Musange kugirango hakorwe iperereza ryimbitse.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018
riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko;
umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari
munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u
Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo
y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha
cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa
yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,
kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako
ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
[Police].