Screenshot_20220322-085455

Nyamagabe: Binyuze muri Gahunda ya 'Give Direct' Abaturage batuye Umurenge wa Musange bagiye guhabwa Amafaranga agera 806,700 Frw kuru buri Rugo 

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, abaturage bo mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe basobanuriwe ibijyanye n' amafaranga 806.700 Frw bagiye guhabwa binyuze muri gahunda ya ‘Give Direct’ imaze igihe ikorerwa mu turere dutandukanye igamije gufasha abaturage kwivana mu bukene bakora imishinga y’iterambere.ni amafaranga bahabwa mu byiciro bibiri, basabwa kuzayabyaza umusaruro mwiza.Ni gahunda iteganijwe gutangira guhera mu mpera za Werurwe 2022

Umukozi wa Give Direct, Ntwali Cédric, yavuze ko babanje gukorera mu Turere twa Gicumbi, Ngoma na Gisagara aho abaturage bahawe ayo mafaranga biteje imbere, imibereho yabo irahinduka.

Yagize ati “Muri rusange biteje imbere bubaka inzu, abandi baravugurura bagura inka ndetse imirenge twakoreyemo ni yo yagiye iba iya mbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Mu Karere ka Nyamagabe tuzahera muri Musange aho tuzajya dusura urugo ku rugo kugira ngo tumenye urugo rukwiye inkunga.”

Yakomeje asobanura ko Give Direct ari gahunda nk’izindi za Leta zisanzwe zo guteza imbere abaturage. Amafaranga azatangwa mu byiciro bibiri aho mu cyiciro cya mbere urugo ruzajya ruhabwa 40%, mu cya kabiri ruhabwe 60%.

Mbere yo guhabwa ayo amafaranga buri rugo rubanza kugaragaza umushinga ruzashyira mu bikorwa mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ntwali yasobanuye ko urugo rurimo amakimbirane aho abarubamo batumvikana icyo bazakoresha ayo mafaranga batazayahabwa kandi n’abazahabwa ay’icyiciro cya mbere bakayapfusha ubusa batazabona ay’icya kabiri.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musange bavuze ko biteguye kwakira ayo mafaranga no kuyakoresha neza imishinga ibateza imbere.

Nikuze Pélagie ati “Nk’ubu aho ndi ndacumbitse ubwo rero nzareba uburyo njyewe n’umugabo wanjye tugura ikibanza twubake tubone aho kuba.”

Ruvugamahame Longin we yavuze ko yatekerezaga gukora umushinga wo guhinga inanasi akabura ubushobozi bwo gutangira kubikora byagutse.

Ati “Nateguye umushinga wo guhinga inanasi kuko batwemereye uruganda rwo kuzongerera agaciro. Ni ibintu numvikanyeho n’umugore wanjye ku buryo umushinga uzaduteza imbere.”

Kubwimana Emmanuel yavuze ko umushinga we ushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Ati “Nari mfite inka ndagiriye umuntu ariko iyo nkunga izamfasha kugura inka nziza yanjye bwite ku buryo nzabona ifumbire yo guhingisha n’amata yo kunywa n’abana banjye n’umugore tukagira umuryango utekanye umeze neza. Nzagura n’umurima wo guhinga kugira ngo njye neza umusaruro utubutse.”

Iterambere si mu Kabari

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko bamaze igihe mu bukangurambaga bwagutse bugamije gusobanurira abaturage umuryango utekanye icyo ari cyo kugira ngo birinde ibishobora gutuma ayo mafaranga abapfira ubusa.

Ati “Umuryango utekanye ni ufite aho kuba ukagira aho uvana ibiwutunga urangwa n’isuku, utagira amakimbirane kuko iyo harimo amakimbirane amafaranga nk’aya ntabwo babasha kuyabyaza umusaruro.”

Yakomeje asaba abaturage kuguma mu rugamba rw’iterambere babyaza umusaruro amahirwe yose babonye.

Ati “Turasaba abaturage kuguma mu rugamba rw’iterambere, ubundi i Nyamagabe tujya tuvuga ko turi urugero rw’ibishoboka mu rugamba rw’iterambere. Bamenye ko iterambere atari iryo mu kabari, ni iterambere ryo mu kazi kabo ka buri munsi, ni cyo tubasaba.”

Umurenge wa Musange ugiye guhabwa inkunga utuwe n’ingo zisaga ibihumbi bitanu.

Amafaranga atangwa muri Give Direct ni inkunga ifasha abaturage kuva mu bukene ntabwo ari inguzanyo bazishyura.

 


Comment As:

Comment (0)