Nyamagabe: Baravuga imyato igihingwa cy’Icyayi cyabakuye mu Bukene nyuma y’imyaka 28 ishize u Rwanda rubohowe
Abatuye mu Karere ka Nyamagabe baravuga ko mu myaka 28 ishize
icyayi cyabakuye mu bukene.
Abatuye mu Karere ka Nyamagabe
by'umwihariko abo mu gice gihingwamo icyayi, baravuga ko iki gihingwa muri iyi
myaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye cyabakuye mu bukene bwari bwarabaye akarande
mu miryango yabo, kuko cyatumye baba abanyamishahara kubera ko bibarira
amafaranga kibinjiriza buri kwezi.
Mu rugo rwa Musonera Jean Damascene
umuhinzi w'icyayi mu Murenge wa Gatare mu karere ka Nyamagabe, ni umuturage
wifashije urabibonera mu nyubako atuyemo yubakishije amatafari ahiye
atigonderwa na buri wese mu cyaro.
Ni urugo rurimo Inka anafite moto
nk’ikinyabiziga kimufasha mu ngendo ze.
Iri terambere aravuga ko arikesha
ahanini ubuhinzi bw’icyayi, nyamara ngo atangira kugihinga yahereye ku
buso buto nabwo ari uguhatiriza kuko atiyumvishaga icyo kizamumarira bitewe
n'uko atari yakamenya akamaro kacyo.
Musonera avuga ko nyuma yo gusarura ubwa
mbere akabona uburyo icyayi ari imari ishyushye, yongereye ubuso bw'icyo
yahingaga buva kuri are (A) 70 agera kuri Ha 2.5.
Buri kwezi ngo umusaruro we awukuramo
amafaranga ari hagati y'ibihumbi 150 na 200, akavuga ko ibi byamubereye inzira
yo kwiteza imbere kuko agenda agera no ku bindi bikorwa bitandukanye abikesha
guhinga icyayi.
Guhinga icyayi ntibyateje imbere
Musonera gusa, kuko n'abo yahaye akazi ko gukora mu mirima ye basoroma cyangwa
bakibagara ngo nabo amafaranga bahembwa abafasha guteza imbere imiryango yabo.
Umuhinzi w'icyayi kuri ubu agurirwa ku
mafaranga 159 ku kilo kikiva mu murima, naho ugisoroma we agahabwa 50 ku kilo.
Icyayi kuri ubu ni kimwe mu bihingwa byashyizwemo imbaraga muri iyi myaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye, aho nko mu Karere ka Nyamagabe habarurwa ubuso buhingwaho icyayi bungana ha 3208 .