FUgo7apWQAAX5lO

Ngororero: Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange bashimye Abafana ba Liverpool ishami ry’u Rwanda, basaba abandi kurangwa n’Umutima ufasha nk’uwabo

Kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Kamena 2022, nibwo Itsinda ry’Abafana/Abakunzi b’Ikipe ya Liverpool bo mu Rwanda basaga 100 bahagurutse mu Mujyi berekeje mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kivumu i Nyange, ahahoze ari muri Kibuye, bajyanywe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange, gusobanukirwa Amateka yagejeje aka gace kuri Jenoside, gufata mu Mugongo abayiharokokeye ndetse no kugabira Inka bamwe muri bo batishoboye mu rwego rwo gukomeza kubafashisha kubasindagiza mu buzima bwa buri munsi.

Iki gikorwa gikorwa buri Mwaka guhera mu Mwaka w’i 2014 iri Tsinda ry’Abafana/Abakunzi ryashingwa, nyuma yo kugera mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kivumu, ibikorwa byabo byatagiranye no gusura Urwibutso rwa Nyange, basobanurirwa Amateka, baza gusoza baremera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mwaka w’i 1994, aho baremeye Abatishoboye bane (4) babaha Inka mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka.

Ku Ikubitiro, basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace yateguwe, aho yagizwemo uruhare rukomeye n’abari abategetsi barimo; Purefe Kayishema, Padiri Athanase Seromba, Umucuruzi Kanyarukiga Gaspard n’abandi bari ibikomerezwa ku butegetsi bw’icyo gihe barimo n’abari muri Guverinoma bakomokaga mu cyahoze ari Kibuye na Gisenyi.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangiye asobanurira aba Bafana/Abakunzi, ko Ubwicanyi muri aka gace bwatagiye kera (1961), ariko buza gufata umurego ubwo Inkotanyi zatangizaga Urugamba rwo kubohora Igihugu.

Yakomeje ababwira ko kuba aka gace kazengurutswe n’Imisozi ndetse n’Umugezi wa Nyabarongo, Abicanyi babyifashishaga mu gutoteza Abatusti no kubagirira nabi, aho byumwihariko banifashishaga Ishyamba rya Mukura mu guteguriramo no kugaba Ibitero.

Ati:”Nyuma y’uko Indege yari itwaye Umukuru w’Igihugu w’icyo gihe (Perezida Juvenal Habyalimana) irasiwe, nk’ahandi hose mu gihugu Abatutsi b’i Nyange nabo batangiye gutotezwa bashinjwa ko aribo bamwishe.

“Tariki ya 11 Mata 1994, Burugemesitiri wa Komini Kivumu muri Segiteri Nyange, Ndahimana Gregoire yatumijeho Inama yari yise iyo kwiga ku kibazo cy’Umutekano yari yise muke warangwaga muri aka gace

“Iyi Nama yari yitabiriwe n’abarimo abakomeye twavuze haruguru babarizwaga ndetse n’abakomokaga muri aka gace, nyuma y’Iminsi itati (3) ibaye, ni ukuvuga taiki ya 14 Mata 1994, hahise hatangira Ubwicanyi bwo kumaraho Abatutsi mu buryo bweruye, nyuma yo kumara iminsi birwanaho aho bari barahungiye kuri Kiliziya ya Nyange ahanubatse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange.

“Kuri iyi tariki, Abatutsi birwanyeho bakoresheje Intwaro gakondo bari bafite, ariko hicwamo abatari bake. Bukeye bwaho, tariki ya 15 Mata 1994, Abicanyi baragarutse, bica abari muri Kiliziya imbere, ibi bikaba ngo byarakozwe ku Itegeko rya Padiri Seromba wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyange, aho yavuze ko ngo aho kugira ngo Abatutsi babeho, iyi Kiliziya yasenywa, Abahutu ari benshi bakazubaka iyindi.

“Nyuma y’iri tegeko rye, ntabw byatsinze kuko Abicanyi bahise bayibahirikiraho bakoresheje Imashini ikora Imihanda izwi nka ‘Tingatinga’, aho bayibahirikiyeho bahereye ku gice cy’Imbere cyayo”.

Yungamo ati:”Nyuma yo kubahirikiraho iyi Kiliziya, abo bicanyi bahise banoza Umugambi wo gusibanganya ibyahabereye, bafata Imibiri y’Abatutsi bari bamaze kwicwa bayirekera munsi y’ibyo bikuta bari bamaze kubaturaho, ahubwo bahasiza neza ku buryo uwari kuhagera atazi ko Kiliziya yahigeze atari kumenya ko munsi yarimo abantu.

“Ibi byakozwe ku Itegeko rya Padiri Seromba, mu rwego rwo kugira ngo n’Abazungu yavugaga ko bazaza kuhareba, bazasange nta Mibiri iri kugasozi y’Abatutsi, mbese ko ngo ntawigeze uhicikwa”.

“Ubwicanyi bwakorewe kuri iyi Kiliziya, bwwahitanye Abatutsi 3000 bari bahahungiye, yaba abari hanze yayo ndetse n’imbere muri yo, bose tariki ya 16 Mata 1994 bakaba bari bamaze kwicwa”.

“Interahamwe ‘Abicanyi’ zo muri Kibirira, Rutsiro na Santinsyi kugeraho abari batuye i Nyange, akaba yavuze ko aribo bamaze Abatutsi bari bahungiye kuri iyi Kiliziya”.

Asoje kubasobanurira aya Mateka asharira, yaboneyeho kubabwira ko uru Rwibutso rwatangiye kubakwa mu Mwaka w’i 2013 rukaba rwaratashwe ku mugaragaro mu Mwaka w’i 2017, ariko hakaba hari n’ibindi bikorwa bikirukorwaho, kuko muri uyu Mwaka w’i 2017 rwashyizwe ku rwego rw’Igihugu mu rwego rwo gusigasira Amateka akomeye rubitse.

Aba Bafana ‘Abakunzi’ ba Liverpool, basuye ibice byombi by’uru Rwibutso, rugizwe n’igice cyo mu Nzu imbere gishyinguyemo Imibiri ndetse n’Inkuta zanditseho Amazina ya bamwe mu babashije kumenyekana baguye aha i Nyange.

Bahise Banasura igice cyo hanze cy’uru Rwibutso, kigizwe n’Imva rusange ndetse n’ahabitse bimwe mu bice byari bigize iyi Kiliziya ‘Inkingi n’Amabuye’ byabitswe nka kimwe mu bimenyetso simusiga ko yari Inzu y’Imana yiciwemo abantu ‘Abatutsi’.

Aha hombi, aba Bafana ‘Abakunzi’ bakaba bahashyize Indabo mu rwego rwo kunamira Abatutsi basaga Ibihumbi 7800 bahashyinguye.

Umwe mu Bafana ‘Abakunzi’ ba Liverpool, Bwana Musayidizi Adrien watanze Ubuhamya bw’Inzira y’Umusaraba abari i Nyange babayemo, yagize ati:”Mu Myaka ya za 1970 uwari Burugemesitiri wa Komini, Rucyeribuga ni umwe mu batangiye kudutoteza, atuziza ko turi Abatutsi.

“Njye mubona muri uru Rwibutso hashyinguyemo Abavandimwe banjye 71.

“Mu bantu hafi basaga 100 Umuryango wacu wari ufite, twashoboye kurokoka turi abantu 4 gusa, nabwo uwa 3 yapfuye mu Minsi ishize. Gusa ndashima Imana kuba njye nkiriho, ndetse nkanashimira n’Abafana ‘Abakunzi’ b’Ikipe ya Liverpool kuko bongeye kumfasha kumva mfite Umuryango n’ubuzima, n’ubwo abuze abanjye”.

Mu Buhamya bwatanzwe na Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kivumu ho muri Nyange, Rwamasirabo Aloyizi, yagize ati:”Njye navukiye muri aka gace ndetse ni naho narokoye.

“Ubuzima twabayemo mbere ya Jenoside ntabwo bwari bworoshye, biza gukomera ubwo Inkotanyi zatangizaga Urugamba rwo kubohora Igihugu.

“Njye ubwanjye nari Umucuruzi muri aka gace, yewe na Kanyarukiga Gaspard wamaze abantu bacu ‘Abatutsi’ twaracuruzanyaga, ariko uburyo baje kuduhinduka byaradutunguye.

“Tariki ya 11 Mata 1994, uwari Burugemesitiri wa Komini Kivumu, Ndahimana Gregoire yanyandikiye urupapuro runtumaho, anansaba no kuza mfite Imodok yanjye ngo irashakwa, naho kwari ukugirango nze banyice ndetse nayo bayijyane mu bikorwa by’Ubwicanyi nk’uko bari barabipanze.

“Jenoside ya hano i Nyange yahitanye abana banjye 5 baguye mu Kiliziya i Nyange, naho abandi 4 biciwe mu nkengero za Nyange.

“Ariko nyuma y’ihagarikwa ryayo, mfashijwe na Leta y’Ubumwe nongeye kwwiyubaka ndetse ndanashimira Imana ko nkiriho.

“Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, twarwanye urugamba rukomeye, urugamba rwo gukoma mu nkokora abashakaga kongera kubaka Kiliziya ahiciwe abacu ‘Abatutsi’, kugeza ubwo ubwanjye nanatotejwe banyita ko mbifitemo izindi nyungu, kandi ntazihari uretse guharanira gusubizwa Icyubahiro kw’abacu, kandi ndashima Imana ko byagezweho kuko ubu bari mu Rwibutso rwiza, kandi na Kiliziya itahubatswe nk’uko byifuzwaga”.

Agaruka ku Bafana ‘Abakunzi’ ba Liverpool, yagize ati:”Mu by’ukuri kubona icyo Umuntu yavuga yavuga biragoye, kuko kubona Urubyiruko nk’uru rutekereza gukora ibikorwa bya kimuntu nk’ibi bisobanuye byinshi ku hazaza h’Igihugu.

“Ndabasaba gukomereza aho, no gutsimbataza umurongo w’Ubumwe Igihugu cyahisemo”.

Umwe mu baremewe bahabwa Inka, Muzehe Nizeyimana Emmanuel yagize ati:”Murabona ko Imyaka yanjye yegeye hejuru, ariko igikorwa nk’iki kirandenze.

“Iyi Nka igiye kumfasha kubona Agafumbire n’Amata, ndetse ndamutse mpuye n’Ikibazo kinsaba amakoro ntafite, iyo yabyaye nayikenuza, mbese ntabo nabona amagambo yasobanura iyi neza aba Bafana ‘Abakunzi’ ba Liverpool bangiriye”.

Aganira n’Itangazamakuru, Bwana Nkotanyi Canisius wavuze mu Izina ry’umuyobozi w’Abafana ‘Abakunzi’ ba Liverpool mu Rwanda ‘Afurika Innocent’ yagize ati:”Ibikorwa nk’ibi tubikora tugamije gushimira Igihugu kiza dufite. Ikindi nk’uko intero ‘Siroga’ y’Ikipe yacu ibivuga aho igira iti ‘ You Will Never Walk Alone’ cyangwa ntabwo ‘Uzagenda wenyine’, natwe twumva ko tutareka abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 babaho bonyine bigunze, ahubwo tugomba kubasha kububakira ubuzima, nk’uko Abakunzi ‘Abafana’ ba Liverpool batayireka ngo igende yonyine n’ubwo yaba iri mu bihe bibi mu Kibuga”.

Asoza yagize ati:”Ndasaba abandi Bafana b’andi Makipe nabo kurangwa n’Ibikorwa by’urukundo, kuko ahari urukundo ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi buganisha kuri Jenoside butabona aho bumenera”.

Aganira n’Itangazamakuru, Umuyobozi w’Umurenge wa Kivumu w’Umusigire, Bwana Nzabamwita Jean Marrie Vianney, yagize ati:”Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Murenge wa Kivumu i Nyange bakomeje kwiyubaha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

“Kubona abantu nk’aba ‘Abafana/Abakunzi’ ba Liverpool baza mu Murenge wacu kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bivuze byinshi.

“Kimwe muri byo, ni ukwerekana ko n’ubwo hari Urubyiruko rwijanditse mu Bwicanyi, ariko hari n’urundi rukora ibyiza nk’uru tubona hano.

“Bityo nkaba nabashimira iki gitekerezo bagize ndetse no gukomeza uyu Mutima mu rwego rwo gufasha Igihugu cyacu gukomeza intambwe y’Iterambere kihaye”.

Abaremewe kuri iyi nshuro bakaba bagizwe na; Siyonari Vedaste, Nsanzabankunda, Niyonzima Max na Nizeyimana Emmanuel.

Twakwibutsa ko Abakunzi/Abafana ba Liverpool mu Rwanda ari bamwe mu Bafana/Abakunzi b’amakipe yo ku Mugabane w’Ubulayi bazwi n’amakipe bafana, kuko Ikipe ya Liverpool izi neza ko bahari ndetse by’umwihariko mu Mwaka w’i 2018 ikaba yaraje kubakoraho Filime mbarankuru ‘Film Documentary’.

Ibi Bikorwa byo gusura Inzibutso no kuremera Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, bikaba bimaze gukorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba, Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, n’iy’Uburengerazuba yasuwe kuri iyi nshuro.

Image

Image

Image

Image


Comment As:

Comment (0)