arton168746

Mugabekazi wagaragaye mu Gitaramo cya Tayc yambaye mu buryo budasanzwe yasabiwe n’Urukiko gufungwa Iminsi 30 y’agateganyo

Umukobwa witwa Mugabekazi Liliane utuye mu kagari ka Kibaza, umurenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, wagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Julien Bouadjie wamamaye nka Tayc cyabereye i Kigali yambaye mu buryo budasanzwe, yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 18 Kanama 2022.

Ubushinjacyaha burega Mugabekazi wavutse mu 1998 icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame, busobanura ko uyu mukobwa usanzwe acururiza ibinyobwa bisembuye ku Gisimenti, yagaragaye muri iki gitaramo yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.

Igitaramo cya Tayc cyabereye muri B.K Arena mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2022. Kuva ubwo ifoto ya Mugabekazi yatangiye gusakara mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ikurura impaka kuva ubwo.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rumaze kubona iyi foto rwatangiye kumukoraho iperereza, rumutumizaho kugira ngo rumuhate ibibazo. Dosiye ye yaje kugezwa mu bushinjacyaha, mu ibazwa ryabereye muri izi nzego zombi, yemera ko ari we wagaragaye yambaye muri ubu buryo.

Umushinjacyaha yasabiye Mugabekazi gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Nyuma y’ubu busabe, umunyamategeko yahise asaba urukiko kuburanishiriza uru rubanza mu muhezo.

Ifoto ya Mugabekazi Liliane ubwo yari mu Gitaramo cya Tayc.



Comment As:

Comment (0)