Sri-Lanka-Prime-Minister-Mahinda-Rajapaksa

Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka yeguye kuri uyu Mwanya

Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cya Sri Lanka, Mahinda Rajapaksa, yeguye kuri uyu Mwanya,  mu gihe Umudepite wo mu Ishyaka riri ku Butegetsi yaguye mu Bwicanyi n'Amakimbirane bitari bwakorwe muri iki gihugu ku nshuro ya mbere, ubwo hakorwaga Imyigaragambyo yo kwamagana Leta, ishamikiye ku Bibazo by’Ubukungu iki gihugu kirimo ikomeje.

Madamu wa Minisitiri Mahinda Rajapaksa, yemeje ko yashyikirije ubwegure bwe Perezida, Gotabaya Rajapaksa.

Ni mu gihe abantu batari munsi ya 3 bapfuye abandi barenga 150 bagakomereka, kuri uyu munsi waranzwe n’Ubwicanyi n’Ubushyamirane.

Minisitiri, Mahinda Rajapaksa, yeguye kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko abantu Amagana n’Amagana bakomeretse, ubwo abamushyigikiye bitwaje Inkoni n’Impiri bateye abari mu Myigaragambyo, basaba ko we Prezida Gotabaya Rajapaksa akurwa ku Butegetsi.

Rohan Weliwita, Umuvuguzi wa Minisitiri w’Intebe, yatangaje ko kuba yeguye, bizafasha mu gushyiraho Leta y’Ubumwe.

Ati:”Kwegura kwe, bivuze ko na Guverinoma yari ayoboye itakiriho”.

Icyemezo cyo kwegura kwe, cyaje gikurikira Amakimbirane n’Ubushyamirane byahitanye abantu 3, barimo n’Umudepite twagarutseho haruguru.

Sri Lanka imaze Amezi atari make yugarijwe n’ibura ry’Umuriro w’Amashanyarazi, ibibazo by’ibura ry’Ibiribwa, Ibikomoka kuri Peteroli n’iby’Imiti, mu gihe iki gihugu cyugarijwe bikomeye n’ibibazo bikomeye, birimo cyane cyane iby’Ubukungu bicyugarije ku nshuro ya mbere kuva cyabona Ubwigenge.

Umushikiranganji wa mbere wa Sri Lanka Mahinda Rajapaksa


Comment As:

Comment (0)