308052742_1904847789719029_6026895060141158148_n

Mageragere: Réseau des Femmes yasabye Urubyiruko rw'abakorerabushake kugira uruhare mu gukumira Ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuryango utegamiye kuri Leta Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural uzwi nka (Réseau des Femmes), ufatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore rikorera mu Rwanda ‘UN Women-Rwanda’ mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku Gitsina, yasabye abakorerabushake bo mu Murenge wa Mageragere mu Mujyi wa Kigali gufata iya mbere bakaba intumwa ndetse no gufata iya mbere mu gukora ubuvugizi bugamije kurwanya iri hohoterwa.

Ibi Réseau des Femmes yabibasabye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu (3) yahabwaga Urubyiruko rw’abakorerabushake basaga 80 bo mu Murenge wa Mageragere mu Mujyi wa Kigali.

Aya mahugurwa ari gutangwa muri uyu Murenge, ari gutangwa kandi mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aho iyi Mirenge ariyo yatoranyijwe muri utu Turere twombi tugize Umujyi wa Kigali.

Hashingiwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Gira uruhare mu kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina”, Réseau des Femmes ifatanyije na UN Women-Rwanda, binyuze mu Mushinga ‘Empower and Include’, bari gutanga aya mahugurwa agenewe abarimo inshuti z’Umuryango, Urubyiruko rw’abakorerabushake, DASSO (District Administration Security Support Organ) ndetse n’abari muri Community Policing.

Muri rusange, Réseau des Femmes, itangaza ko aya mahugurwa agamije guha abari muri izi nzego ubumenyi bazasangiza abandi mu rwego rwo gukumira no gufasha abahuye n’ihohoterwa kubona serivise bakeneye no kujya mu ngamba zo gukumira no kugabanya ibyaha hashingiwe ku bukangurambaga no gufasha inzego zibishinzwe guhana icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Réseau des Femmes itangaza ko ubwo ubu bukangurambaga buzamara umwaka buzaba busojwe, bwitezweho gutanga umusaruro ugamije gufasha abaturage kuba abafatanyabikorwa mu gusigasira Umutekano no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Madamu Mukeshimana Seraphine, umukozi ushinzwe guhuza Imishinga muri Réseau des Femmes, ubwo yahuguraga uru rubyiruko, yarusabye kutarebera no kujenjekera ihohoterwa iryo ariryo ryose, by’umwihariko irikorerwa mu muryango n’irikorerwa abangavu.

Yavuze ko iyo ukoreye Umwangavu ihohoterwa, uba uri guca umuryango w’ahazaza, kuko icyo gikomere agikurana ndetse n’uwo mwana wavutse imburagihe iyo habayemo guterwa inda, rimwe na rimwe aba mu buzima bubi atahisemo.

Yasoje avuga ko uretse ibikomere byo ku mutima, no ku mubiri bihagaragara, rimwe na rimwe hari abaterwa n’indwara zidakira zirimo na SIDA. Bityo asaba uru rubyiruko gufata iya mbere mu gushyira mu ngiro ubu bukangurambaga, kuko yizera ko bwaba isoko yo kwirinda ibi byose yagarutseho.

Aya mahugurwa ari guhabwa inzego twagurutseho haruguru, nk’inshuti z’Umuryango zizahugurwa ni 44 muri buri Murenge, Urubyiruko rw’abakorerabushake basaga 80, DASSO 6, na Community Policing 22.

Ubwo aya mahugurwa yasozwaga, Itangazamakuru ryaganirije abarimo; Mukandori Theressa, umunyamuryango wa Réseau des Femmes uri no muri Komite mpuzabikorwa yo ku rwego rw’Iguhugu ariko by’umwihariko ufite mu nshingano ze Intara y’Amajyepfo, Nkurunziza Emmanuel, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Mageragere ndetse na Hategekimana Silasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Mageragere, aho aba bombi bagarutse ku kamaro k’aya mauhugurwa by’umwihariko bahuriza ko azafasha mu gukumira ihohoterwa, dore ko urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu, zikoreshejwe neza zatanga umusaruro.

Mukandori Theressa yagize ati:”Nshingiye ku isomo nabahaye rijyanye n’uburinganire n’uburenganzira bwa buri muntu, nasabye uru rubyiruko gusangiza abo basize ubumenyi bungutse, bityo ingamba bafashe zirimo no kuzajya bitabira Umugoroba w’Umuryango, zikatanga umusaruro”.

“Twabasabye kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, kuko iyo buri mu muryango ntakabuza ari ishingiro ry’amajyambere arambye”.

Asoza yagize ati:”Mu gihe babonye ihohoterwa, baritangeho amakuru hakiri kare, ho kuvuga ko rirangirizwa muri gacaca n’ahandi. By’umwihariko iryo ku myanya ndangagitsina rinaviramo urubyiruko guta amashuri, rigomba kurwanywa”.

Naho Nkurunziza Emmanuel we yagize ati:”Twahize gufasha Réseau des Femmes muri ubu bukangurambaga nk’uko dusanzwe tubigenza aho twiyambajwe, kuko nk’imbaraga z’Igihugu tugomba gukora uko dushoboye iri hohoterwa rikanywa”.

Yunzemo ati:”Nk’umuhuzabikorwa w’urubyiruko muri uyu Murenge wa Mageragere, tuzifashisha karabu-itsinda (Club) Urumuri ibarizwa muri uyu Murenge, bityo dutegure natwe ubukangurambaga buzazenguruka uyu Murenge hagamijwe kurwanya ihohoterwa, aho tuzanakomereza mu nteko z’abaturage ndetse no mu miryango”.

Hategekimana Silasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere we ati:”Kuba Umurenge wacu watoranyijwe gukorerwamo ubu bukangurambaga ni ikintu tutapfa gukerensa, nk’umwe mu Mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge, ukaba by’umwihariko unagize igice kinini cy’Akarere”.

“N’ubwo ufatwa nk’Umurenge ukizamuka mu iterambere, ntabwo bivuze ko ibyaha by’ihohoterwa bitahaba, by’umwihriko irishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo. Bityo tukaba tuzakora ibishoboka byose tugafatanya n’uru rubyiruko rwacu muri ubu bukangurambaga”.

Asoza, yasabye uru rubyiruko rwo muri uyu Murenge guharanira kugira Igihugu kizira ihohoterwa, Igihugu kizira ivangura nk’uko Umukuru w’Igihugu ‘Perezida Kagame Paul’ adahwema kubisaba abanyarwanda, mu rwego rwo kugira Igihugu cyiza cy’ejo hazaza, bigomba kugirwamo uruhare na buri wese, by’umwihariko urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu dore ko ari n’umubare utari muto”.

Amafoto

May be an image of 1 person and text that says

Hategekimana Silasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere

May be an image of 1 person and text that says

Mukandori Theressa, umunyamuryango wa Réseau des Femmes unaba muri Komite mpuzabikorwa  ku rwego rw’Iguhugu 

May be an image of 1 person and text that says

Nkurunziza Emmanuel, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Mageragere

May be an image of 12 people, child, people sitting, people standing and indoor

Madamu Mukeshimana Seraphine, umukozi ushinzwe guhuza Imishinga muri Réseau des Femmes, yasabye uru rubyiruko gushyira mu bikorwa izi nshingano rwahawe

May be an image of 3 people, people sitting and indoor

May be an image of 4 people, people sitting, people standing and indoor

May be an image of 2 people, people sitting and indoor

May be an image of 3 people, people sitting and indoor

May be an image of 10 people, people standing and indoor



Comment As:

Comment (0)