Umwuka w’Intambara muri RD Congo ukomeje gukaza umurego: Inyeshyamba z’Umutwe wa M23 zahanuye Kajugujugu y’Ingabo za Congo ‘FARDC'
Imirwano
ikomeje gufata indi ntera hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya DR Congo
aho kugeza ubu uyu Mutwe ukomeje kwigaranzura Ingabo za Leta mu buryo bufatika.
Ku
Masaha ya nyuma ya saa Sita ashyira Umugoroba, uyu Mutwe watangaje ko wari umaze
guhanura indege y’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
(FARDC), yari igabye igitero ku birindiro byayo bya Kabindi na Tchengerero muri
Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu itangazo
ry’Umumuvugizi wa M23, Majoro Willy Ngoma, avuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa
Kajugujugu yahanuwe hifashishjiwe imbunda yabo kabuhariwe yo mu bwoko bwa RPG7.
Yagize ati”Muri uyu mugoroba ahagana saa Cyenda
n’igice(15H30),ingabo zacu zifashishije imbunda ya RPG7 zishwanyuje ingege
y’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC yari igabye
igitero ku birindiro byacu bya Kabindi na Tchengerero”
Major Willy Ngoma akomeza avuga ko iki gikorwa
gikwiye kubera FARDC n’abafatanyabikorwa bayo nka FDLR na Mai Mai isomo ko uyu
mutwe witeguye kwirinda umwanzi wawo aho yaba aturutse hose.
Asoza iri tangaza avuga ko icyo bakeneye ibiganiro by’amahoro na Leta ya Kinshasa mu gukemura iki kibazo.