PSX20e920b

Kwibuka28: Gufata ku Ngufu Abagore byakoreshejwe n'Abicanyi nk'Intwaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abantu bo mu ngeri zinyuranye bahuriza ku kuba mu gihe cya Jenoside abagore ari bamwe mu bahuye n’akaga gakomeye harimo  kwicwa ndetse no gufatwa ku ngufu.

Nubwo bimeze gutyo ariko abagore barokotse Jenoside babyitwayemo gitwari baharanira gukomeza kubaho no kwita ku bandi barokotse barimo n’abana bato.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi hashyinguye imibiri y’abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Mu mafoto yashyizwe muri uru rwibutso hagaragaramo ay’abagore bishwe muri Jenoside, harimo n’abicanywe n’imiryango yabo.

Umukozi ku rwibutso rwa Gisozi  Serge Rwigamba avuga ko muri Jenoside kwica umugore ndetse n’abana byari bivuze gusenya umuryango.

Kampororo Assoumpta wafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko muri icyo gihe bahuye n’akaga gakomeye.

Umuyobozi w’Umuryango Transparency International, ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee avuga ko guhohotera umunyarwandakazi no kumusambanya ku gahato byakoreshejwe nk’ intwaro ya Jenoside.

Yagize ati "Ku mugore w’umunyarwandakazi, nibwira ko ari ikintu tugomba kujya dutindaho, umuntu wese yabyumva, ntibisaba kuba uru umugore, bisaba kuba uri umuntu. Gusambanya ku gahato, ni cyo gikorwa cyonyine gishobora kwambura umugore agaciro, kikamwambura…mbivuze mu ndimi z’amahanga le viol est le crime le plus degradant et le plus humiliant pour une femme. Nta kindi kintu wakorera umugore ngo kimubabaze ku mutima nk’ icyo."

N'ubwo abagore banyuze mu bihe bikomeye, bashimirwa uburyo bagerageje kudaheranwa n'agahinda mu nshingano za kibyeyi.

Amateka ya Jenoside agaragaza ko ahitwa ku Ibambiro mu murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, mu gihe cya Jenoside  yakorewe abatutsi hiciwe abagore n’ abana barenga 400. [RBA]




Comment As:

Comment (0)