Kwibuka28: AVEGA-Agahozo yatangaje ko mu Minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, intego yari yihaye zimaze kugerwaho
Umuyobozi w’Umuryango AVEGA-Agahozo,
Valerie Mukabayire avuga ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28
Jenoside yakorewe Abatutsi, intego bari bihaye bashinga uyu muryango zimaze
kugerwaho ku rugero bishimira.
Kuri iki Cyumweru uyu muryango wifatanyije
n’Akarere ka Nyarugenge mu gusoza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28
jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muryango uvuga ko muri iyi myaka 28 hari
byinshi bishimira byagezweho byafashije guhindura imibereho y’abanyamuryango.
Gusoza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro
Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe no gutaha inzu 8 zatujwemo imiryango
y’abarokotse jenoside, hanatangizwa gahunda yo kongera ubwiherero bwo mu nzu
z’ababyeyi b’intwaza mu Mudugudu wa Nyarurenzi, kuko ubwo bari basanganywe
butajyanye n’intege zabo zo mu zabukuru.
Abubakiwe bavuga ko nubwo iminsi 100 yo
kuva muri Mata ukageza muri Nyakanga mu 1994 yababereye inzira y’umusaraba,
kuri ubu babonye aho baturiza bagakomeza kwibuka biyubaka.
Umuyobozi w’umuryango AVEGA-Agahozo,
Valerie Mukabayire avuga ko muri iyi minsi 100 intego bari bihaye bashigaga uyu
muryango zimaze kugerwaho ku rugero bishimira.
Uwatanze ubuhamya muri iki gikorwa,
Umubyeyi Debora yagarutse ku bihe byaranze iminsi 100 ye, ariko anavuga ko
akomeza kubabazwa no kubona hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside
muri iki gihe.
Ibi ni nabyo perezida wa Ibuka, Egide
Nkuranga yagarutseho asaba ko habaho gukomeza kwigisha no guhugura abanyarwanda
ndetse no guhana aho biri ngombwa.
Muri iyi minsi 100 yo kwibuka jenoside
yakorewe Abatutsi, Akarere ka Nyarungege kayikozemo ibikorwa binyuranye birimo
ibiganiro byatanzwe mu midugudu yose uko ari 348, hanashyinguwe imibiri 180
yakuwe hirya no hino muri aka karere, harangizwa imanza za Gacaca 146.
Kuri iki cyumweru imiryango 20 yorojwe Inka, ndetse umuryango AVEGA Agahozo wishyurira mituweli abantu 303.