FdG-coqWIAIbLoz

Kigali: Nyuma y’iminsi 5 bahugurwa, abarimu b’Umukino wa Karate bahamije ko bigeye bwinshi ku masomo bahawe n’inzobere zo mu Buyapani

Uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022, mu Ishuri rya des Anges riherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, hasorejwe amahugurwa yari amaze iminsi 5 atangwa n’inzobere (Sensei) zo mu gihugu cy’u Buyapani ku bufatanye na JKA-Rwanda.

Japan Karate Association Rwanda, ihuriro ry’abakinnyi bakina umukino wa Karate y’Abayapani mu Rwanda, ryateguye aya mahugurwa ku nshuro ya kane, nyuma y’uko aya mbere yakozwe mu 2015, 2018 na 2019, gusa aza gukomwa mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19, aho atakinwe mu mwaka w’i 2020 na 2021.

Abarimu n’abakinnyi basaga 100 nibo bitabiriye aya mahugurwa yatangiye tariki 15 Nzeri, bakaba barimo n’ab’ikipe ya Polisi y’Igihugu.

Benshi mu bayitabiriye, nahamya ko yabagiriye akamarro kuko bigiyemo byinshi batari bazi, bitewe n’inzobere zayabahaye.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa tariki ya 16 Nzeri, Bwana Rurangayire Guy Didier Umuyobozi wa JKA-Rwanda akaba anigisha abandi batoza, yashimiye aba barimu baturutse mu gihugu cy’u Buyapani ku bwitange bahorana n’uruhare bagira mu kuzamura umukino wa Karate mu Rwanda, anavuga ko ubu bufatanye yifuza ko buzakomeza kugeza aho umukino wa Karate mu Rwanda uzaba ri ku rwego bawifuzaho.

Rurangayire asobanuye ibizigirwa muri aya mahugurwa y’iminsi itanu yagize ati: “Aya mahugurwa aribanda ku bumenyi rusange bwa Karate, iby’ibanze, tekinike, abitegura gukora ibizamini barimo gukosorwa, kugira ngo bazabashe gutsinda.

Yunzemo ati:“Aba barimu barimo kutwigisha uburyo bwo kwigisha Karate bugezweho bityo abitabiriye bazunguka byinshi bazamure urwego.”

Umwe mu butabiriye aya mahugurwa, Afurika Janvier, aganira n’Umunyamakuru wa THEUPDATE yagize ati:”Aya mahugurwa yadufashije kumenya byo oku rwego rwo hejuru byinshi kuri uyu mukino wa Karate, kuko twigishwaga n’inzobere ziturusha ubumenyi”.

“Uretse kwitabira gusa, twanakoze ibizamini bigamije kwerekana nimba kuko ibyo twize twarabifashe, bityo abazabitsinda bakazaduha imikandara yisumbuye kuyo dufite ubu”.

“Muri rusange uyu mukino ufasha abawukina kugira ibitekerezo biri hamwe kandi byagutse, ufasha kandi uwukina kwigirira ikizere no kugira ubudahangarwa bw’umubiri muri rusange”.

Uretse abagabo kandi, abari n’abategarugoli nabo bari mu bitabiriye aya mahugurwa, ubwo yasozwaga, THEUPDATE yaganiriye na Ingabire Gashagaza Solange ufite umukandara w’Umukara na Dani ya 1, maze agira ati:”Kuba aya mahugurwa yo kuri iyi nshuro ya kane (4) twarayahawe n’abarimu (Sensei) bakomoka aho uyu mukino ukomoka ubwabyo bivuze byinshi”.

“Hari byinshi badukosoye kuburyo twakinagamo uyu  mukino, bityo natwe nidusubira mu bakinnyi dusanzwe twigisha, tuzabibasangiza ndetse nabo bibafashe kwagura uyu mukino n’uko bawukinaga”.

Abitabiriye aya maguhurwa muri Karate, bigishijwe tekinike zitandukanye zikoreshwa muri uyu mukino bakwifashisha mu gihe umuntu ashatse kubagirira nabi.

Mu kugaragaza ko ibyo bahuguwemo babimenye neza, bakoze ibizamini biyerekana mu buryo bwa ‘Jiyu Ipon Kumite’ bwo kurwana ariko wabanje kubwira mugenzi wawe icyo ugiye gukora.

Biteganyijwe ko nahamara gukosorwa abahataniye kuzamurwa mu ntera (Dan Grading), abahize abandi bazamenyekana binyuze muri JKA-Rwanda.


Comment As:

Comment (0)