FP_kE36agAEuLnB

Karongi: Nyirandungutse wari ufite Imyaka 20 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 'yarokoye Uruhinja rwari rutaragira Amezi 3'

Nyirandungutse Siforo wo mu Murenge wa Murambi muri Karongi wari ufite imyaka 20 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yarokoye uruhinja rwari rutaragira amezi atatu arujyana iwabo ararwonsa ari bwo bwa mbere yonkeje. Ubu uwo mwana yarakuze ndetse arubatse, akaba ashima umutima wa kimuntu n’ubwitange bwa Siforo n’abamufashije kumurokora. 

Hari muri Mata 1994, Nyirandungutse Siforo umwana w’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko ababyeyi be bamutumye kujya gutashya inkwi zo guteka kandi ngo abanguke! N’ibakwe ryinshi.

Siforo yaboneje iy’ishyamba riri ku musozi uri hakurya y’iwabo bakundaga gutashyaho, ni ahantu hari igisimu kirekire kandi giteye ubwoba kukirebamo. Hazwi ku izina ryo ku gikuku, hakaba hariciwe Abatutsi benshi bajugunywa muri icyo gikuku mu gihe cya Jenoside.

Siforo akihagera yabonye ibyo amaso ye atari yarigeze abona, uruhinja rwajugunywe ku munwa w’icyo gisimu, impetso iruhande rwarwo.

Aho gutungukana mu rugo inkwi yatumwe, Siforo yatungukanye uruhinja batazi iyo yari aruvanye.

Siforo mu buzima bwe ngo ntiyari yarigeze abyara na rimwe, byumvikane ko atari yarigeze anonsa bibaho.

Kubera ko amakuru yarwo atari azwi yose, Siforo yaje kurwita izina, Nyinawumuntu Florance. 

Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Nyinawumuntu Florance ubu atuye mu Mujyi wa Kigali, arubatse, abyaye kabiri.Avuga ko afata Siforo nk’uw’agaciro ntagereranywa mu buzima bwe, urugendo rwo kwigira no kwiteza imbere na rwo avuga ko arurimo neza.Aho Florance yatoraguwe ni mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Karongi, urubyiruko n’abandi baturage bo muri uyu Murenge baherutse guha Inka Siforo yo kumushimira ndetse aherutse no kugirwa Umurinzi w’igihango wo ku rwego rw’Umurenge.

Umuryango wa Florance warishwe, gusa amaze gukura nyina wabo yamutwaye i Kigali ari na ho atuye kugeza ubu.

Abaturanyi n’abandi baturage bazi aya mateka ndetse n’umugabo wa Siforo, bashimira Siforo byimazeyo ku bw’ubutabazi yakoze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel atangaza ko muri iki gikuku hazakomeza gushakishwa imibiri y’Abatutsi bakijugunywemo. 

Uyu muyobozi kandi akomeza asobanura ko ibyo Siforo yakoze bikwiye kubera isomo urubyiruko, kuko na we yabikoze akiri urubyiruko. [RBA]

Image


Comment As:

Comment (0)