ef5942c4cfa10dac3f576504fad32601jpeg

Itsinda The 4 Brothers na Igiraneza Gilbert bahigitse abandi ubwo hasozwaga amarushanwa azwi nka Star for Jesus 2022

Ubwo hasozwaga amarushanwa ya ‘Star for Jesus2022’, Itsinda The 4 Brothers bahigitse abandi mu Marushanwa yo kuririmba, mu gihe Igiraneza Gilbert yahembwe nk'Umucuranzi mwiza.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, nibwo hasojwe Amarushanwa ngarukamwaka ya Gikirisitu agamije gushaka impano mu bana bakiri bato, Amarushanwa azwi ku izina rya ‘Star for Jesus’ ategurwa na Numatok.

Iri rushanwa ryitabirwa n’abana batarengeje imyaka 16, bagahatana mu byiciro 3 aribyo; Kuririmba, kubwiriza no gucuranga.

Ibirori byo gusoza iri rushanwa no gutanga ibihembo kubatsinze, byakozwe ku wa Gatandatu, bibera ku Rusengero rwa Shilloh Prayer Mountain ruherereye munsi y’ahazwi nka Camp Kigali mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Itsinda ry’abana bavindimwe ryitwa The 4 Brothers, nibo begukanye umwanya wa mbere mu kuririmba, aba bana basanzwe basengera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, begukanye uyu mwanya nyuma yo kugaragaza Impano idasanzwe bafite n’ubuhanga butangaje mu kuririmba.

Ku mwanya wa kabiri, iri tsinda ryakurikiwe na One Family One Vision bo muri Bethesda Holy Church, umwanya wa gatatu wegukanwa na Irakoze Naomie wo muri ADEPR.

Umwe muri aba bana bagize The 4 Brothers witwa Gabiro Muhire Kevin ubacurangira Piano, yegukanye umwanya wa gatatu mu bahize abandi gucuranga, Ishimwe Mucyo Prince aba uwa kabiri, mu gihe Igiraneza Gilbert yegukanye umwanya wa mbere.

Mu cyiciro cyo kubwiriza, Uwikunda Anais usengera muri Kiliziya Gatolika niwe wegukanye umwanya wa mbere, Akaliza Gaella usengera muri EPR aba uwa kabiri, mu gihe Imanirakiza Jeanine usengera muri ADEPR yabaye uwa gatatu.

Aba batsinze bose, nk’abakiri bato dore ko biganjemo abanyeshuli, bahawe ibihembo bitandukanye birimo; Ibikapu, Amakaye n’Ibitabo byo gusoma birimo Dictionary (Inkoranyamagambo) z’Igifaransa n’Icyongereza.

Ibi bihembo byiyongeraga ku mafaranga ibihumbi 100 yahabwaga uwegukanye umwanya wa mbere, ibihumbi 60 ku wa kabiri n’ibihumbi 40 ku wa gatatu.

Muri aya Marushanwa, Star for Jesus, abana bose bahabwa ikaze hadashingiwe ku Idini baturukamo, bapfa kuba gusa biyumvamo ko afite Impano.

Rev. Pastor. Alain Numa watangije aya Marushanwa, yashimiye abana bayitabiriye bose ndetse anashimira byimazeyo Abetarankunga bagize uruhare mu gushyigikira izi mpano nshya.

Numa yahishuye ko mu mwaka utaha, iri Rushanwa rizakorwa ku rwego rw’Igihugu aho bateganya kuzazenguruka mu Ntara zose batoranya abana bafite Impano mu gukurore Imana, abazatoranywa mu Ntara 4 n’Umujyi wa Kigali bakazahurizwa i Kigali, mu Irushanwa rya nyuma aho hazaba hatorwa abazahiga abandi ku rwego rw’Igihugu.

Amafoto:

Image

Uhereye i bumoso, Rev. Pastor. Alain Numa watangije aya Marushanwa

Image

Image

Image


Comment As:

Comment (0)