Ibisasu by’Ingabo za RD Congo byaguye ku Butaka bw’u Rwanda, u Rwanda rusaba ibisobanuro
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko mu
gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, hari ibisasu by'Ingabo za Repubulika Iharanira
Demukarasi ya Kongo byaguye ku butaka bw'u Rwanda, mu Mirenge ya Nyange na
Kinigi mu Ntara y'Amajyaruguru bigakomeretsa abaturage ndetse bigasenya n'inzu.
RDF yavuze ko
kugeza ubu umutekano umeze neza nk'ibisanzwe. Yasabye Itsinda ry’Abasirikare
rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) gukora
iperereza kuri iki kibazo. Ivuga ko abayobozi b'u Rwanda bari kuvugana n'abo
mur DRC hasuzumwa iki kibazo.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yavuze ko abakomeretse barimo guhabwa ubuvuzi, ubuyobozi bukaba burimo kugenzura ibyangiritse.