arton63290-21975-300x171

Huye: Yaguwe gitumo asambanya Umwana w’Imyaka 5

Umugabo w’imyaka 25 wo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyimana akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya Umwana w’Imyaka itanu nyuma yo kumugwaho amaze kumukuramo imyenda.

Ku mugoroba wo kuru uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, umugabo w’imyaka 25 wo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafashwe n’abaturage yihereranye umwana w’imyaka itanu mu murima wa Soya uherereye mu Mudugudu wa Amahoro yamwambuye imyenda ashaka kumusambanya.

Amakuru dukesha RadioTv10 ivuga ko,  Umuyobozi uyobora Akagari ka Cyimana Nsengimana Jean de Dieu, yavuze ko nyuma y’uko uyu mugabo afashwe, yahise ashyikirzwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Nsengimana avuga ko uyu mugabo ubu acumbikiwe kuri station ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye, mu gihe umwana na we yahise ajyanwa ku Bitaro by’Akarere kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Abaturage bavuga ko aribo bafashe uwo mugabo nyuma yo kumva umwana ataka asaba ko yamureka akambara.


Comment As:

Comment (0)