Huye: Ingo 3000 mu Murenge wa Mbazi zahawe Amazi meza
Ingo zisaga ibihumbi bitatu zo mu Murenge wa Mbazi mu karere ka
Huye zabonye amazi meza muri uyu mwaka w’imihigo dusoe, ni nyuma yo kuzura
k’umuyoboro w’amazi w’ibilometero 49 watashywe ku mugaragaro wo kuri uyu wa
Gatanu.
Abaturage bahawe amazi bishimira ko bizihije ku nshuro ya 28
isabukuru yo Kwibohoro, begerejwe ibikorwa remezo birimo n’aya mazi.
Muri ibi bikorwa bishimira harimo
nk'umuyoboro w'amazi wubatswe ku bufatanye na World Vision, amashanyarazi
ndetse n'abubakiwe inzu zo kubamo. Ibi ngo byatumye imibereho yabo ihinduka.
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege
Ange asaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibi bikorwaremezo, ariko
kandi ngo n'abataregerejwe ibikorwa remezo bashonje bahishiwe.
Muri uyu Murenge wa Mbazi umuyoboro
w'amazi wakozwe watwaye asaga Miliyoni 600, amashanyarazi atwara miliyoni 32
Frw naho inzu zubakiwe abatishoboye zitwara asaga Miliyoni 250.
Byose byari mu mihigo y’umwaka wa
2021-2022.