Hirya no hino: Ubumwe bw’Ubulayi burimbanyije Ibiganiro bigamije kwinjiza Ukraine muri uyu Muryango
- By Methode --
- Tuesday, 10 May, 2022
Komite nyobozi y'Umuryango w'Ibihugu by’Ubumwe
bw'Uburayi, izatangaza aho ihagaze mu Kwezi kwa Gatandatu, ku byasabwe n'Igihugu
cya Ukraine ku bijyanye no kwinjira muri uyu Muryango.
Iki kemezo, kitezwe kuzaba ari Intambwe ikomeye cyane
mbere y’uko ubu busabe busuzumwa n’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Umuyobozi wa Komite
nyobozi y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Madamu Ursula von der Leyen, yemeje
ibi abinyujije ku Rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere.
Mu Kwezi kwa Kane gushize, Ursula von der Leyen,
yasuye Igihugu cya Ukraine, Urugendo avuga ko rwari rugamije kwerekana ko
yifatanyije n’iki gihugu mu Ntambara igihanganishije n’Uburusiya.
Yemeye ko Umuryango w’Ubumwe
bw’Uburayi uziga ku busabe bumaze igihe wa Ukraine bwo kwinjira muri uyu Muryango.
Kwemeza bidasubirwaho ko Ukraine yakiriwe,
bizafatwaho umwanzuro n’Ibihugu 27 byose bigize uyu Muryango kuri ubu, ibi
bikazaba kandi bishingiye ku bizaba byatanzwe na Komite nyobozi y’uyu Muryango.
Mbere yo kwemezwa, Ukraine izasabwa kubanza kubahiriza
ibisabwa ku bijyanye n’ubuyobozi Bwiza, kurwanya Ruswa no kubahiriza Amategeko,
mbere y’uko yemererwa burundu ko yakiriwe mu Muryango w’Ibihugu by’Uburayi. (AFP)
Perezida wa Ukraine na
Ursula von der Leyen wa EU.