download

Gicumbi: Inteko rusange ya FPR Inkotanyi mu Murenge wa Byumba yakusanyije akabakaba 3,000,000 mu rwego rwo gushyigikira ibyagezweho

Ku Gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nzeri 2022, Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI mu Murenge wa Byumba bateraniye mu Nteko y’uyu Murango, aho bari mu Busitani buri imbere ya Wasac mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Gashirwe.

Umunyamakuru wa THEUPDATE wari witabiriye iyi nteko agamije kumenya ikiza kuyivamo, nyuma y’uko isojwe, yadutegiriye inkuri irimo iby’ingenzi byagarutsweho birimo;

kugezwaho raporo y’ibyakozwe n’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Byumba mu mwaka w’i 2021-2022.

Kugezwaho raporo y’ibikorwa biteganijwe gikorwa mu mwaka w’i 2022-2023.

3.Kuremera abanyamuryango batishoboye…….

Muri iyi nteko y’Umurenge wa Byumba, yanitabiriwe n’umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi, Gicumbi Madame KAZERA Julienne.

Uretse Madamu Julienne, hanitabiriwe n’abarimo;

Hon. NDORIYOBIJYA Emmanuel 

Komite Nyobozi y'Umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Akarere ka Gicumbi

Umugenzuzi mukuru w'Umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Akarere ka Gicumbi, Bwana NKURIYINGOMA Augustin

Perezida w'Urugaga rw'urubyiruko rushamikiye k'umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Akarere ka Gicumbi (Bwana AHISHAKIYE Jean Damascene)

Visi Perezida wa Komisiyo ngengamyitwarire y’Umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, Bwana SHIRIMPUMU Jean Claude

Ugize Komite ngenzuzi y'umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Intara y'Amajyarugu, Madame NZARAMBA Lucie

Visi Perezida w'Urugaga rw'Abagore rushamikiye k'umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, Madame TWIRINGIYIMANA Annoualite

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Madame UWERA Parfaite

DM w'Akarere ka Gicumbi, Madame MUYISHIMIRE Marie Scholastique.

Aba banyamuryango batari bake bitabiriye iyi nteko ndetse n’abashyitsi bari bayirimo bakoze ibi bikorwa bikurikira;

Kugaragariza abanyamuryango ibikorwa byakozwe mu mwaka w’i 2021-2022;

Kugaragariza abanyamuryango ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2022-2023;

Haremewe abanyamuryango 21 bahabwa Matera 21zifite agaciro ka 252000

Haremewe abanyamuryango 5 bahabwa amabati 100 afite agaciro ka 800.000

Haremewe abanyamuryango batishoboye 547 hatangwa amafafanga angana na 1641000yo kubagurira ubwisungane mu kwivuza 

Hakusanijwe kandi imyaka ingana na 1.547kg by'umusanzu wa FPR INKOTANYI birimo; Ibishyimbo, ingano n'ibigoli, ibyatanzwe byose bifite agaciro ka 2.963.000 Frws

Hanaboneweho guhemba Akagali kahize utundi mu gushishikariza abanyamuryango gutanga Mituelle de Sante mu gihe cy'imyaka 3 yose ishize.

Ubwo yaganirizaga abaturage bari bitabiriye iyi nteko, Madame KAZERA Julienne yagize ati:"Ndashima abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu Murenge ku ruhare mwagize mu bikorwa byose byakozwe mu Murenge wanyu. Bityo, murasabwa kubisigasira byose".

Amafoto:


Madame Kazera Julienne, wari umushyitsi mukuru muri iyi nteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Byumba