arton165318

Duhugurane: Ese wari uziko guha inzira Umuturanyi muhana Imbibi bidakorwa kubushake ahubwo ari itegeko?, menya unasobanukirwe byimbitse inzira binyuramo n'ibikurikizwa

Ni kenshi mu nteko z'abaturage hajya hakemurirwa ibibazo bishingiye ku Mutungo utimukanywa cyane cyane Ubutaka, aho bamwe bapfa kurengerana abandi bagapfa kwimana inzira yo kunyuramo mu gihe usaba inzira ntahandi afite ho kunyura uretse guca mu Murima w’uwo bahana Urubibi.

Ishingiye kuri ibi, THEUPDATE yabateguriye Inkuru ikesha Urubuga rwa Interineti rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, ihasanga itangazo ryashyizweho risobanura iteka rya Minisitiri rigena ubwoko bw’inzira zitangwa nuko bikorwa, mu rwego rwo guca burundu amakimbirane ya hato na hato azishingiyeho.

Iteka rya Minisitiri N°008/MoE/22 ryo ku wa 12/05/2022, rigena ubwoko bw’Inzira zitangwa, aho Ingingo yaryo ya 2 yerekana izo nzira.

1.     Inzira igera mu butaka bw’umuntu

2.     Inzira igera ku iriba

3.     Inzira igera ku mugezi cyangwa ku kiyaga.

Iri teka rya Minisitiri risobanura neza uburyo butangwamo inzira;

1.     Iyo umuturanyi we akeneye inzira igera mu kwe kandi nta handi yanyura

2.     Iyo abantu bakeneye inzira igera ku iriba riri ku butaka bwe, iryo riba atari we ubwe waryifukuriye

3.     Iyo abantu bakeneye inzira igera ku mugezi cg ku kiyaga nta handi banyura.

Ingingo ya 4 y’iryo teka iteganya ko inzira itajya munsi ya metero 1 kandi idashobora kurenza metero imwe n’igice (1.5 m).

N’ubwo bwose iri teka rigena ko umuntu akwiye gutanga inzira, hari ingingo isobanura neza uko bikorwa

Ingingo ya 5 y’iri teka rya Minisitiri ivuga ko umuntu ushaka inzira abisaba nyir’ubutaka mu nyandiko, akagenera kopi ubuyobozi bw’Akagari ubwo butaka buherereyemo.

Nyir’ubutaka agena aho iyo nzira inyura, nta kiguzi, hagendewe ku miterere y’aho hantu, mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi yakiriye ubusabe.

Iyo iyi minsi irangiye nyir’ubutaka atagennye aho iyo nzira inyura, usaba inzira ashyikiriza, mu nyandiko, ikibazo cye ubuyobozi bw’Akagari ubutaka buherereyemo kugira ngo bugikemure, akagenera kopi nyir’ubutaka.

Iri teka rya Minisitiri rije gukemura ibi bibazo ku buryo bw’amategeko biboneka mu baturage bishingiye ku gutanga inzira no kuyimana hagamijwe  gukemura amakimbirane mu banyarwanda, ibigo byigenga ndetse n'abandi bafite Ubutaka mu Rwanda.


Comment As:

Comment (0)