292098994_1844630055740803_5092996153329914973_n

Duathlon: Hakizimana Felicien na Mutimukeye Saidati begukanye Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ryabereye mu Karere ka Huye

Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Kamena 2022, mbere y’uko u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 28 Igihugu kibohowe, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda ryifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Huye n’Igihugu muri rusange mu kwizihiza uyu munsi, ribashyira Irushanwa rya Duathlon.

Iri rushanwa ryakinwe kuri iki Cyumweru, ni rimwe mu Marushanwa aba ku ngengabihe y’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, rikaba ryakinwe rikurikiye iryari ryakiniwe mu Karere ka Karongi mu Byumweru bishyira bitatu bishize, iri rikaba ari naryo ryari ryafunguye Umwaka w’Amarushanwa ategurwa n’iri Shyirahamwe.

Abakinnyi baturutse mu Makipe anyuranye arimo Karongi Sports Center na CBS bari mu bari bahanzwe amaso, muri iri Rushanwa ryakinwe mu buryo bwa Sipurinti (Sprint).

Ibyiciro byose uko ari bitatu (Abagore, Abagabo n’abantu bafite Ubumuga), basiganwe intera ihwanye na Kilometero 5 n’amaguru, 20 ku Igare, ndetse banasoza bakora Kilometero 2,5.

Uru rugendo rwazengurutse hafi Umujyi w’Akarere ka Huye, abakinnyi bakoresheje inzira irimo;Umuhanda ugana ku Isemineri yo ku Karubanda, mu Mujyi rwagati ahazwi nko ku Iposita ndetse no mu yindi mihanda itandukanye, aho beretswe urukundo n’abafana batari bake bari ku mihanda babategereje.

Nyuma yo gukora iyi ntera muri buri kiciro, mu bagabo Irushanwa ryegukanywe na Hakizimana Felicien wakoresheje ibihe bihwanye n’isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda 37.

Yakurikiwe na Tuyisenge Samuel ukinira ikipe ya Karongi, uyu akaba yakoresheje ibihe bihwanye n’isaha imwe, iminota 21 n’amasegonda 35.

Mu gihe umwanya wa gatatu wo wegukanywe na Ngendahayo Damien ukinira ikipe ya CBS Karongi, nyuma yo gukoresha ibihe bihwanye n’isaha imwe, imiota 23 n’amasegonda 7.

Mu kiciro cy’abagore, iri Rushanwa ryegukanywe na Mutimukeye Saidati ukinira ikipe ya CBS Karongi, nyuma yo gukoresha ibihe bihwanye n’isaha imwe, iminota 45 n’amasegonda 30.

Yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na Nizeye Valantine, wakoresheje isaha imwe, iminota 56 n’amasegonda 20.

Naho umwanya wa gatatu ukaba wegukanywe na Uwitonze Francine, wakoresheje amasaha abiri, iminota 2 n’amasegonda 09.

Mu kiciro cy’abantu bafite Ubumuga, Rukundo Augustin wo mu Karere ka Huye, niwe wegukanye iri Rushanwa nyuma yo gukoresha ibihe bihwanye n’isaha imwe, iminota 39 n’amasegonda 59.

Nyuma yo gusoza iri Rushanwa, umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, Bwana Mbaraga Alexis, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:”Ntabwo nabona amagambo yasobanura ibyishimo natewe n’uburyo abakinnyi bitwaye muri iri Rushanwa, biratwereka ko mu Irushanwa mpuzamahanga (Iron Man) twitegura mu bihe biri imbere, abakinnyi bacu bashobora kuhacana umucyo”.

“Kuba Akarere ka Huye kakira Amarushanwa yacu, biva ku bufatanye batubonamo mu gufasha mu iterambere binyuze muri Siporo”.

“Abakinnyi nababwira ko bakomeza kwitegura badahwema, kuko amarushanwa ari imbere ari menshi kandi akomeye kurushaho”.

Asoza yagize ati:”Mbere y’uko Irushanwa mpuzamahanga (Iron Man) rizakinwa mu Kwezi gutaha kwa Kanama rikinwa, Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mpagarariye rifatanyije na Minisiteri ya Siporo n’izindi nzego bireba, tuzagerageza gukora ibishoboka byose ngo abakinnyi babone imyitozo ihagije izabafasha kwitwara neza, ndetse banashakirwe n’amarushanwa bitabira hanze y’Igihugu agamije kubatyaza, ariko n’ay’imbere mu gihugu atibagiranye”.

Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye iri Rushanwa barimo n’abaturage batari bake b’Akarere ka Huye, Umuyobozi w’aka Karere wanaritangije ku mugaragaro, Bwana Sebutege Ange, yagize ati:”Turashimira Ishyirahamwe rya Triathlon kuba ryaje kwifatanya natwe kuri uyu munsi. Uretse ibi kandi abakinnyi mu byiciro bitandukanye bakinnye kandi batanga umusaruro”.

“Akarere ka Huye kiyemeje kuba Igicumbi cya Siporo zinyuranye, bityo na Triathlon ntabwo yakwibagira”.

“Nk’uko twabigize ihame mu guteza imbere Siporo mu ngeri zose, tuzakora ibishoboka byose ngo iri Rushanwa rikomeze gukura ndetse no ku nshuro ikurikira rizabe ryiza kurushaho”.

Asoza yibukije abaturage b’Akarere ka Huye gukomeza kugira indangagaciro, anaboneraho kubifuriza Umunsi mukuru mwiza wo Kwibohora ku nshuro ya 28 uzizihizwa kuri uyu wa Mbere, aho uzanizihirizwa mu Karere ka Nyaruguru ku rwego rw’Igihugu.

Aka Karere kakaba gahana imbibi n’aka Huye, ndetse twombi tukaba tubarizwa mu Ntara imwe y’Amajyepfo y’Igihugu.


Comment As:

Comment (0)