PSX209c74e

Davos: Perezida Kagame yerekanye igikwiriye gukorwa kugirango Isoko rusange ry’Afurika ritange Umusaruro

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi bo ku mugabane wa Afurika, gukora ibishoboka byose imbogamizi zikibangamiye isoko rusange rya Afurika zikava mu nzira kugira ngo amahirwe ari muri iri soko abyazwe umusaruro uko bikwiye.

Umukuru w’Igihugu ibi yabivugiye i Davos mu Busuwisi mu nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ku Isi, World Economic Forum.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yayoboye inama ku kamaro k’isoko rusange rya Afurika mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu kuri uyu mugabane. 

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bo ku Mugabane wa Afurika na bo bari i Davos ndetse n’inshuti za Afurika by’umwihariko iz’isoko rusange rya Afurika, Afurika Continental Free Trade Area. 

Hari kandi na Perezida w’Ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku Isi, World Economic Forum Borge Brende.

Perezida Kagame yagaragaje ko isoko rusange rya Afurika ari igitekerezo cyakunze gukomwa mu nkokora n’impamvu zitandukanye kugeza ubwo amateka yanditswe tariki 21 Werurwe 2018 abakuru b’ibihugu bya Afurika bagashyira umukono ku masezerano arishyiraho, hari mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabereye muri Kigali Convention Center.

Ati “Nyuma y’igihe hatewe intambwe ikomeye Afurika yemera amavugurura, yemera ko mbere na mbere dukeneye ubukungu buyobowe n’abikorera bakaba ari bo bafata iya mbere. Nyuma rero muri 2015 ni bwo mu by’ukuri habaye ububyutse haba ubushake ko Afurika ubwacu twakwishakamo imbaraga,tukunga ubumwe, tukarushaho gukorana ubucuruzi tukongera ubucuruzi imbere muri Afurika ndetse nyuma bikagera no ku bafatanyabikorwa bacu bo hirya no hino ku Isi. Kuko Isoko rusange rya Afurika ni ugukorana ubucuruzi hagati y’Abanyafurika ndetse n’Isi muri rusange."

"Muri 2016 rero ni bwo Afurika yafashe icyemezo ko uwari Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou ayobora iyo gahunda ari na bwo byatangiye kwihuta. Muri icyo gihe ni bwo nanjye natoranyijwe ngo nyobore amavugurura mu nzego z’umugabane wacu wa Afurika. Twarakoranye bya hafi rero kandi uwari Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yakoze akazi kenshi kugira ngo tubashe gufatanya n’abandi bayobozi bo muri Afurika ndetse mu gihe gito muri 2018 ubwo nari Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe tugera ku ntambwe y’aho abakuru b’ibihugu basinya amasezerano y’iri soko rinini ku rwego rw’Isi.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iri soko ari ingirakamaro ku banyafurika mbere na mbere asaba ibihugu bya Afurika kongera ubushake bwa politiki mu gukemura imbogamizi zituma iri soko ridakora uko byifuzwa.

Yagize ati “Dukeneye ko iri soko riba impamo kuko tutarabigeraho. Hari ibintu dukeneye gukemura by’umwihariko ku mbogamizi zishingiye ku mahooro. Turacyagenda buhoro kandi twakabaye twihuta. Kuri njye ndatekereza ko ari icyo kintu cy’ingenzi. Isoko turarifite ariko ntirikora byuzuye ku rwego rushimishije. Dukeneye gukora byinshi kandi turabishoboye. Koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ni bimwe mu bintu bito ariko by’ingirakamaro cyane. Nk’amananiza kuri za viza na yo akwiye kuvaho. Ibyo byose byafasha urubyiruko rw’umugabane wacu rugize umubare munini w’abaturage ba Afurika kuko rugera kuri 70%, bikarufasha cyane cyane mu bijyanye no guhanga ibishya, gukorera hamwe n’ibindi."

Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yunzemo ati “Ndatekereza ko mu by’ukuri dukwiye kwerekana ubushake bwa politiki kandi bukagaragarira mu bikorwa, tugashyira ibintu mu bikorwa kubera ko nubundi ni twe bifitiye inyungu mbere yo kuzigirira n’Isi muri rusange. Ni inyungu zacu kuko ubucuruzi bw’imbere muri Afurika bwakwiyongera ku gipimo gishoboka kandi turabikeneye ndetse ibyo bikajyana no kwiyongera ku bucuruzi hagati ya Afurika n’ibindi bice by’Isi, kuko nubwo buri ku gipimo cyo hejuru icyo dukeneye mbere na mbere ni ukuzamura igipimo cy’ubucuruzi bw’imbere muri Afurika.”

Kugeza ubu ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika burabarirwa munsi ya 20% y'ubucuruzi bwose bwa Afurika. Mu gihe isoko rusange rya Afurika ryazamura iki gipimo kikagera byibura kuri 33% byatuma icyuho mu bucuruzi kuri uyu mugabane kigabanukaho byibura 51%.



Comment As:

Comment (0)