e09f48e8440d737a3ec26d2651ccc85a

Cabo Delgado: Perezida Nyusi yashimye ibikorwa by'inzego z’umutekano z’u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado mu karere ka Mocimboa da Praia.

Muri uru rugendo kandi yahuye n’abaturage bagarutse mu byabo, nyuma y’imyaka myinshi bari mu nkambi.

Mu butumwa yagejeje ku nzego z'umutekano z'u Rwanda, Perezida Nyusi yabashimiye ibikorwa bikomeye byakozwe mu kurwanya iterabwoba kuva bahagera muri Nyakanga 2021, abashimira ubwitange na disipuline bagaragaje mu gihe cyose bahamaze.

Ubwo Perezida Nyusi yahuraga n’abaturage ba Mocimboa da Praia, yabijeje inkunga ya leta mu gukemura ibibazo bafite no gusubiza ibintu byose mu buryo.

Amafoto


Comment As:

Comment (0)