61a4bf8c-onlinegen

Burundi: Gervais Ndirakobuca yemejwe n’Inteko ishingamategeko nka Minisitiri w’Intebe mushya

Inteko ishingamateka mu gihugu cy’Uburundi Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe mushya, uyu bikaba byitezwe ko asimbura Alain-Guillaume Bunyoni.

Mu nama idasanzwe y’Inteko ishingamateka yakoranye kuri uyu wa gatatu nyuma yo gutumizwaho kuri uyu wa kabiri, Gervais Ndirakobuca yayemerejwemo nyuma yo gutorwa ijana kw'ijana n’abadepite 113 bose bayitabiriye.  

Gervais Ndirakobuca yari asanzwe ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano n’Iterambere rusange.

Izina rye ryatanzwe n’umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, gusa nta mpamvu yimbitse yigeze ishyirwa ahagaragara yaba ayaramuteye kumusimbuza Alain-Guillaume Bunyoni kuri uyu mwanya.

Hagati aho, ibi bikozwe nyuma y’amakuru amaze iminsi atambutswa ku mbuga nkoranyambaga mu Burundi, agaruka ku kutumvikana hagati y’Umukuru w’Igihugu, Evariste Ndayishimiye na Alain-Guillaume Bunyoni wari Minisitir w’Intebe guhera mu 2020 ubwo Perezida Ndayishimiye yabaga Perezida.

Mu Cyumweru gishize, ubwo yatangaga imbirwaruhame, Perezida Ndayishimiye n’ubwo ntawe yatunze urutoki, yavuze ko hari "Ibihangange" bishaka guhirika Ubutegetsi bwe.

Yagize ati:”Ntabwo hazapfa kongera kuba ihirikwa ry’ubutegetsi”.

N’uburakari bwinshi, Perezida Evariste Ndayishimiye yarakariye abo avuga ko basoma Bibiliya ariko bakigira ba ntakorwako.

Ati:“Uri umuntu usoma Bibiliya, ntiwakwigira Igihangange kuko umunsi umwe Imana ishobora kugukubita (...) abantu bagasigara bibaza Igicumuro wacumuye bakakibura”.

“Ibihangange rero, usanga Igihugu kirimo gutoha, aho kwemera guca bugufi agahita yigira Igihangange .... ngo njyewe ndakomeye...ubu nta n’umwe ukivuga mu gihugu ...nyjewe njyenyine ninjye utanga amategeko”.

Ngize nti:”Nimba ushaka icyo ukina nacyo, ntuzakine n’Igihugu kuko Igihugu ugitera Umugeri cyo kikagutera Umugeri”.

“Rero abantu bigira Ibihangange, nshyira hasi...nshyira hasi...ibisaka by’imbwa bayahiye”.

Yongeyeho kandi agira ati:“Nonese Umujenerali hari umuntu wamukanga ngo akore Coup d’Etat? Naze duhangane, kw’izina ry’Imana nzamunesha...

“Nagirango mbabwire, mu Burundi ntihazapfa kongera gukorwa ihirikwa ry’Ubutegetsi ndetse nta n’imirwamo izongera kuhaba”.

Gervais Ndirakobuca, azwi ko ari umuntu wa hafi (Soma mbike) na Perezida Ndayishimiye, akaba ari n’umwe mu Bapolisi bakuru mu gihugu cy’Uburundi.

Ndirakobuca

Gervais Ndirakobuca yari asanzwe ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano n’Iterambere rusange.

Rwanda - Burundi:

Alain-Guillaume Bunyoni.

FB_IMG_1662543321463



Comment As:

Comment (0)