FcPIdgKXwAEHnjY

Bruce Melodie yageze i Kigali, agaruka ku nzira y’Umusaraba yahuriye nayo mu Burundi

Nyuma y’iminsi yari amaze i Burundi aho yanahuriye n’ibizazane binyuranye, Bruce Melodie yageze i Kigali ahamya ko Imana yamubaye hafi ibitaramo bye bikagenda neza nubwo byari bigoye kuko byabaye afunguwe.

Akigera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Nzeri 2022, Bruce Melodie yakiriwe n’itangazamakuru ryinshi ryifuzaga kumenya urugendo uyu muhanzi akubutsemo uko rwagenze.

Aganira n’itangazamakuru Bruce Melodie yavuze yanyuzwe n’uburyo Abarundi bakunda umuziki we ndetse anabashimira uburyo batahwemye kwitabira ibitaramo yahakoreye.

Ati “Abarundi ndabashimira ukuntu bitabiriye ibitaramo byanjye, erega nk’uko nabibabwiye ikibazo cyanjye nakigiranye n’umuntu umwe ntabwo ari Abarundi muri rusange. Ntihagire utwara ibintu nabi rwose!”.

Abajijwe niba avuye i Burundi ikibazo cye gikemutse, Bruce Melodie yavuze ko hari ibyarangiye n’ibindi bigikomeje, icyakora yirinze kubigarukaho ku buryo bwimbitse avuga ko ibintu bikiri mu butabera n’amategeko bigoye kubivugaho.

Ati “Simbizi neza niba ndamutse mvuze uko bihagaze kandi bikiri mu mategeko ntaba nkozemo amakosa, gusa mbijeje ko bizagenda neza.”

Bruce Melodie wari usigaje igitaramo kimwe i Burundi yavuze ko avuyeyo atagikoze kuko hari ibyo atabashije kumvikana n’abari bagiteguye.


Image


Comment As:

Comment (0)