22201621a02aecc

Afurika: Ibihara by’Inkende ‘Monkeypox’ bimaze guhitana abarenga 60

Abantu bagera 1.597 ni bo bikekwa ko bamaze kwandura Indwara y’Ibihara by’Inkende ku Mugabe w’Afrika, mu gihe 66 bamaze kwicwa n’iki Cyorezo.

Umuyobozi wungirije w’urwego rushinzwe Ubuzima ku Mugabane w’Afrika, Ogwell Ouma, kuri uyu wa kane, yatangaje ko iki Cyorezo kitarahashywa.

Yongeye ko igihe Urukingo rwo kuginkira ruzatangira gutangwa mu gihe cya vuba ku Mugabane w’Afurika.

Ibihugu byo ku Mugabane w’Afrika bimaze gutangaza ko abanduye iki Cyorezo birimo; Kameruni, Republika ya Centrafrika, Republika ya Kongo, Republika ya Demokrasi ya Kongo, Nijeriya, Maroke, Liberiya, na Sierra Leone.

Bitegekanyijwe ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, riteganya inama yihutirwa mu Cyumweru gitaha, iziga ku bihugu byugarijwe cyane n’iki Cyorezo. (Reuters)


Comment As:

Comment (0)